00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu abahanzi biteze kuri CHOGM mu mboni za Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 June 2022 saa 11:35
Yasuwe :

Bruce Melodie yagaragaje inyungu abahanzi biteze kuri CHOGM iri kubera mu Rwanda, zirimo amafaranga bari gukorera mu bitaramo binyuranye byateguwe no guhura n’abashoramari bashya n’abafite ubumenyi bwisumbuyeho kuri muzika.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda aho yari yatumiwe mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa 19 Kamena 2022.

Yatumiwe akubutse ku mugabane w’u Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye.

Bruce Melodie yavuze ko inyungu ya mbere yiteze kuri CHOGM ari uko abahanzi bahawe akazi ko gutarama mu birori binyuranye byateguwe bigamije kwakira abashyitsi no kubafasha kuryoherwa mu rw’imisozi igihumbi.

Ati “Uretse amafaranga yo mu bitaramo, wasanga mu bashyitsi hashobora kuba harimo abafite ubumenyi bwisumbuye kuri ibi bintu dukora cyangwa abashaka gushoramo imari. Abahanzi byanze bikunze bazungukira kuri iyi nama mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Bruce Melodie ni umwe mu bazitabira ibitaramo bijyanye na CHOGM, ubu hamaze gutangazwa ibigera kuri 20.

Birimo nk’icyiswe Choplife Kigali, Kigali People’s Festival, Street Festival n’ibindi.

Bruce Melodie avuga ko inyungu ya mbere abahanzi bazakura muri CHOGM ari akazi ko kuririmba mu bitaramo byateguriwe gutaramira abashyitsi
Ikindi Bruce Melodie avuga ko abahanzi bazungukira mu nama ya CHOGM ni uguhura n'abashoramari n'abafite ubumenyi bwisumbuye mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .