00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakuriye ingofero indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi, yatunguranye akurira ingofero indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy nk’indirimbo nziza yasohotse muri uyu mwaka wa 2021.

Mu kiganiro na IGIHE, Melodie yavuze urutonde rw’indirimbo kuri we abona zakunzwe bikomeye muri uyu mwaka. Muri zo harimo Piya Puresha ya Niyo Bosco, Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, Igikwe ya Confy na Gabiro The Guitar n’izindi.

Yagize ati “Uyu mwaka hasohotse indirimbo zinyuranye zirimo na My Vow ya Meddy, uriya musore yakoze indirimbo nziza.”

Icyakora nubwo avuga ko indirimbo My Vow ya Meddy iri mu zakunzwe cyane, Bruce Melodie ahamya ko n’ize zirimo Katapila na Bado zakunzwe bikomeye.

Ibi Bruce Melodie abivuze mu gihe ahanganiye na Meddy ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards.

Muri ibi bihembo harimo icya Best Summer Artist ndetse bagahatana no mu cyiciro cya Best Summer Song, aho Katapila ya Bruce Melodie ihanganye n’izirimo My Vow ya Meddy.

Aya magambo ya Bruce Melodie aje akosora ibyavuzwe mu minsi ishize ubwo hajyaga hanze amajwi y’uyu muhanzi avuga ko Meddy na The Ben badakora cyane bityo ko nta we ukwiriye kumugereranya nabo.

Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ya Meddy yakunzwe cyane mu gihe banahataniye ibihembo bitangwa na Kiss FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .