Akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’abarimo ubuyobozi bwa 1:55AM Entertainment basigaye bakorana.
Mu Kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko yanyuzwe n’akazi asize akoze i Burayi.
Ati “Ntabwo wamara ukwezi kurenga ku wundi mugabane ntacyo uri kuhakora, akazi narakahakoze kandi ntekereza abantu babibonaga kuko nagerageje kubasangiza ibyo ndimo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Kari akazi kagoye ariko ndashima Imana ko karangiye.”
Kimwe mu bintu byashimishije Bruce Melodie, ni ugutaramira abafana be bari batarabona amahirwe yo kumubona aririmba.
Ati “Ibaze niba hari umufana umaze imyaka icumi anyumva yari atarambona ndirimba, uyu munsi nishimiye ko namumaze ipfa kandi byari byiza.”
Bruce Melodie yashimiye Abanyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi kubera uko bamwakiriye, ahamya ko atigeze yiyumva nk’uri mu mahanga kuko n’ubundi yabaga ari kumwe n’Abanyarwanda.
Tariki 3 Gicurasi 2022 ni bwo Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho amaze gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Bufaransa, Norvège, u Budage n’ahandi mbere y’uko asoreza mu Busuwisi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!