00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie ntiyaririmbye muri ‘Toxxyk Xperience’ yitabiriwe bishimishije (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 July 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Bruce Melodi ntiyabashije kuririmba mu gitaramo cya ’Toxxyk Xperience’ kubera ikibazo cy’ibyuma byatengushye abagiteguye, bituma abahanzi bamwe badatanga ibyishimo ku bafana benshi bari bacyitabiriye.

Iki gitaramo cyabereye kuri ‘Heza beach’ i Rubavu. Cyatangijwe n’aba-Djs basusurukije abakunzi b’umuziki, maze Kid from Kigali ugezweho mu ndirimbo nka ‘Muraho’ ahamagarwa ku rubyiniro.

Uyu musore yatanze ibyishimo ariko ubwo ibintu byari biri kuva mu bwiza byinjira mu bundi. Kivumbi King ni we wari ugezweho, gusa uyu musore ukundwa na benshi ntiyashoboye gushimisha abafana be nk’uko byari biteganyijwe.

Mu gihe uyu musore yatangiraga kwitakuma ashimisha abafana, ibyuma byatengushye abateguye iki gitaramo bikajya bivaho, amajwi ntasohoke. Uyu musore yari arimo gucurangirwa na Symphony Band.

Uyu muhanzi yaje kuva ku rubyiniro adatanze ibyishimo yari yitezweho, ubwo kabuhariwe Bruce Melodie ni we wagombaga kumukurikira. Uyu mugabo ntiyashoboye gususurutsa abakunzi be bari bamwiteze cyane.

Symphony Band yagerageje gucomeka ibyuma byayo inshuro eshanu zose birananirana, ari nabwo hafatwaga icyemezo kigoye cy’uko Bruce Melodie wari wageze ahagomba kubera igitaramo, atari bukore icyamujyanye.

Iyi ngingo yahinduye ibintu cyane, abafana bamwe batangira kwikubura barigendera. Aba-Djs bari hafi aho barimo Toxxyk na Marnaud bagerageje kugarura morale mu bafana wabonaga bacitse intege ariko biba iby’ubusa.

Hagati aho, Bruce Melodie yahise afata iya mbere, akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu gusaba imbabazi abakunzi be bamutegereje amaso agahera mu kirere.

Abari n'abategarugori bari babukereye, biteguye kubyina induru zikavuga
Abantu batangiye kwinjira ahabereye iki gitaramo hakiri kare cyane
Ibyatsi byari byahagorewe, ababishoboye babyinnye karahava
DJ Toxxyk ni umwe mu bageze ahabereye iki gitaramo kare
Hari abahisemo kujya ahirengeye bareba iki gitaramo
Umuhanga wo kurya arara akarabye, uwo kubyina we awuhera kare! Izuba rikiva ku manywa ya kare aba mbere bari bageze ahabereye iki gitaramo
Wari umugoroba w'ibyishimo ku nshuti zari zitabiriye iki gitaramo
Ibyishimo byari byose kuri DJ Higa wari ugiye gutanga ibyishimo ku bakunzi b'umuziki
Mu masaha ya nimugoroba, kubona aho uca winjira ahabereye iki gitaramo byari ikibazo kubera ubwinshi bw'abahaganaga
Abafana bari bakubise buzuye ahabereye iki gitaramo
Hari uwogosheraga abantu mu gitaramo, aha yari ari guconga Shemi
Kid from Kigali yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Icyo kunywa cyari kigari ku bwinshi, abashoboye kuzunguza umubiri nabo bahawe rugari
DJ Toxxyk , DJ Higa na DJ Pyfo ubwo iki gitaramo cyari kigeze aharyoshye
Mu bitaramo bibera i Rubavu, abasirimu baba bakoze ku myenda yo kurimbana
Buri wese uko ashoboye yitakumaga mu mbaraga ze
Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo Virunga gikunzwe, yabaye hafi abafite inyota
Kivumbi King yari yabukereye muri iki gitaramo ariko ibyuma biramutenguha ava ku rubyiniro adasoje
Nyuma y'uko ibyuma bikomeje kugorana, abafana bibazaga aho bagiye kwerekeza

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .