00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie ni we wakoze indirimbo ya BAL

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Itahiwacu Bruce umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda nka Bruce Melodie, niwe muhanzi wakoze indirimbo izifashishwa mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye kubera mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iyi ndirimbo ’Game On’ yamaze gushyirwa hanze ku rukuta rwa Twitter rwa BAL. Ni indirimbo imara iminota 4 n’amasegonda 54, Bruce Melodie akaba yarayifatanyije na Dip Doundou Guiss ugezweho muri Senegal.

Amashusho yayo ku ruhande rwa Bruce Melodie yafatiwe mu Rwanda mu gihe uyu munya Senegal nawe aye yayafatiye iwabo.

Iyi ndirimbo niyo iri bwifashishwe mu gufungura iyi mikino igomba kubera muri Kigali Arena guhera kuri iki Cyumweru.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru aturuka imbere mu bategura iri rushanwa avuga ko uyu muhanzi atazaririmba iyi ndirimbo, ahubwo izajya icurangwa gusa muri iyi mikino.

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryari kuba bwa mbere mu mwaka ushize wa 2020, ariko yimurirwa muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Basketball Africa League iterwa inkunga na NBA iratangira guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibyamamare nka; Bright Okpocha wamamaye nka Basketmouth, Arsene Wenger, Mr Eazi, J. Cole uzanakinira Patriots BBC yo mu Rwanda.

Bruce Melodie yari aherutse gusinyana amasezerano na Kigali Arena, aho uyu muhanzi ari ‘Brand Ambassador’ w’iyi nyubako izaberamo iyi mikino.

Bruce Melodie niwe muhanzi wakoze indirimbo izifashishwa muri BAL
Indirimbo ya Bruce Melodie niyo izifashishwa mu mikino ya BAL nubwo atazayiririmbamo imbonankubone
Dip Doundou Guiss ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Senegal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .