Bruce Melodie yiganje mu byiciro by’abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards20

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 nibwo hatangajwe abahatanira ibihembo bya Kiss Summer Awards20 mu byiciro byose. Bruce Melodie niwe uyoboye abandi mu kugaragaramo kenshi.

Kiss Summer Awards20 kimwe n’izabanje, bazatanga ibihembo mu byiciro bine bihatanirwa.

Ibyiciro bine birimo icy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi ya 2020, umuhanzi wakunzwe, umuhanzi ukizamuka wakunzwe kimwe na Producer w’umwaka ni byo bizahatanirwamo ibihembo.

Mu cyiciro cy’umuhanzi wakunzwe mu mpeshyi, harahatana; Platini, King James, Nel Ngabo, Bruce Melodie na The Ben.

Indirimbo yakunzwe mu mpeshyi harimo; Do me ya Marina na Queen Cha, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melodie, Igare ya Mico The Best na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi harahatana; B-Threy, Juno Kizigenza, Kevin Kade, Ariel Ways na Calvin Mbanda.

Icyiciro cya nyuma ni igihatanamo abatunganya indirimbo “Producers” ari bo; Element, Madebeats, Knoxbeat, Clement na Davydenko.

Byitezwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 13 Nzeri 2020. Amatora azakorerwa kuri website ya radiyo Kiss Fm inategura ibi bihembo. Hari kandi amanota azatangwa n’abagize akanama nkemurampaka.

Ni ubwa gatatu ibi bihembo bigiye gutangwa byikurikiranya, mu mwaka wa 2018 ubwo ibi bihembo byatangwaga bwa mbere The Ben, Urban Boys na Bob Pro ni bo begukanye ibi bihembo.

Mu mwaka wa 2019 byegukanywe na Bruce Melodie nk’umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi yabaye indirimbo y’impeshyi, Umuhanzi ukizamuka wigaragaje mu mpeshyi yabaye Amalon, mu gihe Producer w’umwaka yabaye Madebeats.

Icyiciro cy'indirimbo yakunzwe cyane mu mpeshyi ya 2020
Icyiciro cya Producer wakoze cyane mu mpeshyi ya 2020
Icyiciro cy'umuhanzi ukizamuka wakoze cyane mu mpeshyi ya 2020
Icyiciro cy'abahanzi bakoze cyane mu mpeshyi ya 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .