00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na Massamba Intore bashyize bagera i Burayi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 May 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Bruce Melodie na Massamba Intore bageze ku Mugabane w’u Burayi nyuma y’iminsi ibiri barabuze uko bagenda kubera ibibazo by’indege.

Aba bahanzi bagombaga kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi ku wa 3 Gicurasi 2022. Ubwo bari ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bagize ikibazo cy’indege bituma batagenda.

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022 nibwo aba bahanzi babonye uburyo bwo kugenda ndetse kugeza ubu bari kubarizwa mu gihugu cya Norvège aho bazaririmbira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Oslo ku itariki ya 7 Gicurasi 2022.

Nyuma y’iki gitaramo, Bruce Melodie azahita akomeza ibitaramo bye mu bindi bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Byitezwe ko ku itariki 13 Gicurasi 2022 azataramira muri Suède, ku wa 14 Gicurasi 2022 ataramire i Bruxelles mu Bubiligi naho ku itariki 28 Gicurasi 2022 ataramire mu Bwongereza.

Ni mbere y’uko ku wa 11 Kamena 2022 azaba asoreza ibitaramo bye i Paris mu Bufaransa.

Ubwo uyu muhanzi azaba avuye ku Mugabane w’u Burayi, byitezwe ko azagaruka mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie yerekeje ku Mugabane w’u Burayi mu gihe amaze iminsi afite indirimbo nshya zirimo ‘Nyoola’ aherutse gukorana na Eddy Kenzo.

Nyuma y'iminsi ibiri urugendo rukomeje kugorana bashyize bagera i Burayi
Madebeats yageze i Burayi ari kumwe na Massamba Intore na Bruce Melodie
Ubwo Bruce Melodie, Massamba Intore na Madebeats bari biteguye kwerekeza i Burayi tariki 3 Gicurasi 2022 bigapfa batarahaguruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .