00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Kivumbi King n’aba DJs barenga 10 batumiwe mu gitaramo ‘Toxxyk Xperience’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 June 2025 saa 05:37
Yasuwe :

Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze igihe bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda, yongewe mu gitaramo ‘Toxxyk Xperience’ gitegerejwe kubera i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2025.

Iki gitaramo kizabera mu Karere ka Rubavu, bikaba ari ku nshuro ya kabiri kizaba kibaye nyuma y’uko DJ Toxxyk abitangiye mu 2024.

Ni igitaramo DJ Toxxyk ahurizamo aba DJs batandukanye ndetse n’abahanzi b’amazina manini, mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki baba bakoraniye mu Karere ka Rubavu.

Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo uyu mwaka barimo Kivumbi King na Bruce Melodie mu gihe aba DJs bagera ku icumi bayobowe na DJ Toxxyk na bo bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo.

Mu ba DJs batumiwe muri iki gitaramo barimo June, Maraud, Bloww, Lou,Pyfo,Smooth Kriminal,Klxx,Tyga, Inno na Kevin Klein.

Umwaka ushize ubwo yatangizaga ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, DJ Toxxyk yari yatumiye abahanz barimo Ish Kevin, Chris Eazy na Kenny Sol n’aba DJs batandukanye b’intoranywa.

Uretse gususurutsa abakunzi b’umuziki, DJ Toxxyk na DJ Marnaud bazaba bataramira i Rubavu banishimira imyaka icumi ishize batangiye urugendo rwo kuvanga imiziki.

Igitaramo cya DJ Toxxyk cyatangiye kwamamazwa no ku mihanda y'i Kigali
Ubwo iki gitaramo giheruka ahitwa 'Heza Beach' hari hakubise huzuye
Iki gitaramo cyitabirwa n'abakunzi b'umuziki banyuranye biganjemo n'ababa baturutse i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .