Bruce Melodie ari kubarizwa muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie ari kubarizwa i Dar es Salaam muri Tanzania aho yagiye mu bikorwa bya muzika birimo gufata amashusho y’imwe mu ndirimbo ze.

Uyu muhanzi wagiye bucece mu mpera z’icyumweru, yerekeje muri Tanzania aherekejwe na bamwe mu bagize ikipe imufasha.

Byinshi mu bikorwa ari gukorera muri iki gihugu ntabwo biramenyekana. Nubwo yahisemo kubigira ibanga rikomeye, hari amakuru avuga ko ari kuhafatira amashusho y’indirimbo ze nshya.

Si ubwa mbere Bruce Melodie akoreye ibikorwa by’umuziki muri Tanzania. Niho yafatiye amashusho y’indirimbo nka Fresh na Ntiza yakoranye na Mr Kagame, zose zakozwe na Kenny.

Kenny wigaruriye imitima y’abahanzi bo mu Rwanda ni we usanzwe ukorera indirimbo Diamond Platnumz kimwe n’abahanzi bose bo muri Wasafi Classic Baby (WCB).

Muri iyi minsi Bruce Melodie ari mu bahanzi bagezweho bikomeye, afite indirimbo zikunzwe zirimo Saa moya, Katerina, Mahwi yakoranye na Meek Rowland (umuhanzikazi nyarwanda utuye muri Amerika).

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda
Yifatiye ifoto kuri ONOMO Hotel yo muri Tanzania ari nayo acumbitsemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .