Uyu muhanzi uherutse kwerekeza i Kampala, mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2023 yagaragaye ari kumwe na Pallaso muri studio, amakuru ahari agahamya ko hari umushinga w’indirimbo bari gukorana.
Ubwo Bruce Melodie yerekezaga i Kampala mu minsi ishize umwe mu bantu be ba hafi yabwiye IGIHE ko yagiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.
Bruce Melodie yageze i Kampala ku wa 26 Mutarama 2023 nyuma yo guherekeza Harmonize wari wamusuye i Kigali.
Uyu muhanzi amaze igihe akorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka Innoss’B, Harmonize bakoranye indirimbo ebyiri, Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Khaligraph Jones.
Kugeza ubu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Pallaso na we ni umwe mu bahanzi bazwi cyane i Kampala, akaba umwe mu bo mu muryango wa ba Mayanja uturukamo abarimo Jose Chameleone, Weasel n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!