00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie ari gukorana indirimbo na Nak wo muri Australia

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 January 2022 saa 03:35
Yasuwe :

Nyuma yo kuva muri Tanzania aho yakoreye indirimbo zigera kuri eshanu, Bruce Melodie ari gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Nak akaba inshuti y’akadasohoka ya Briana Jai umukunzi mushya wa Harmonize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzikazi Nak yashyizeho amashusho ari kumwe na Bruce Melodie bari gukorerwa indirimbo na Producer Madebeats.

Ni indirimbo iri gukorerwa muri Onomo Hotel, aho uyu mukobwa acumbitse, mu magambo uyu muhanzikazi usanzwe utuye muri Australia yagize ati “East Africa na Australia, Isi iriteguye?”

Usibye Bruce Melodie na Nak, iyi ndirimbo inarimo Azu, umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania nawe uri kubarizwa mu Rwanda.

Umuntu waduhaye amakuru yahishuriye IGIHE ko uyu mukobwa ari mu ndirimbo Harmonize yakoranye na Bruce Melodie izasohoka mu minsi iri imbere.

Kuri ubu uyu mukobwa ari mu Mujyi wa Kigali aho ari gukorera iyi ndirimbo ye na Bruce Melodie.

Nak uri gukorana indirimbo n’aba bahanzi ni umukobwa w’inshuti y’akadasohoka y’umukunzi mushya wa Harmonize Briana Jai.

Kuba inshuti kwa Briana Jai na Nak byahereye ku kuba bose batuye muri Australia.

Nak yatangiye kumenyekana mu minsi ishize ubwo yagendanaga kenshi n’inshuti ye Briana mu gihe yamaze agendana na Harmonize yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Tanzania, aho bari bari mu minsi ishize.

Indirimbo z’uyu muhanzikazi Nak uri gukorana na Bruce Melodie

Nak uri gukorana indirimbo na Bruce Melodie ni inshuti y'akadasohoka y'umukunzi mushya wa Harmonize
Inshuro nyinshi Nak akunze kuba ari kumwe na Harmonize n'umukunzi we
Amakuru ahari avuga ko Bruce Melodie yamenyanye na Nak mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yari yagiye muri Tanzania kuhakorera indirimbo zirimo n'iya Harmonize bahuriyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .