Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wa Afurika barimo Odumodublvck, uyoboye abandi uhatanye mu byiciro bitanu muri ibi bihembo. Harimo kandi Ayra Starr, Shallipopi na Mohbad witabye Imana mu 2023 bahatanye mu byiciro bitatu buri umwe.
Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro cy’abahanzi bakoze neza mu 2024 bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ahatanye n’Umunya-Kenya Bien, Diamond Platnumz na Jux bo muri Tanzani ndetse n’Umugandekazi Azawi.
Ibi bihembo bizatangwa ku 05 Mata 2025 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Bruce Melodie ahatanye muri ibi bihembo mu gihe aheruka gushyira hanze album yise “Colorful Generation”. Ni album iriho indirimbo 21, zirimo ihimbaza Imana. Kuri iyi album nshya Bruce Melodie yunamiye umubyeyi we.
Ubwo yayisogongezaga abakunzi be 500 yaguzwe 26.182.400 Frw, n’abarimo Munyakazi Sadate ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.Iyi album ya gatatu Bruce Melodie yashyize hanze, igaragaraho umuraperi umwe rukumbi ari we Bulldogg.
Uyu muhanzi amaze iminsi mu rugendo rwo kumenyekanisha umuziki we ku ruhando mpuzamahanga, ndetse iyi album aheruka mu rugendo rwo kuyimenyekanisha muri Nigeria ubu akaba ari muri Kenya.
Ushaka kureba abandi bahatanye muri ibi bihembo wakanda hano: https://thenationonlineng.net/full-list-odumodublvck-mohbad-lead-2024-headies-award-nominations/
Reba Beauty on Fire, indirimbo Melodie aheruka gukorana na Joeboy

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!