Bruce Melodie agiye gutaramira abakunzi be muri ibi bihe byo kuguma mu ngo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Mata 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie agiye gutaramira abakunzi be muri ibi bihe Leta yashyizeho ingamba z’uko abaturage bagomba kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iki gitaramo kizaba kiri mu buryo bwa Live, Bruce Melodie azafatanya n’itsinda ry’abacuranzi rya Symphony Band kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2020.

Igitaramo cya Bruce Melodie kizaca mu buryo bw’imbonankubone kuri Televiziyo y’uyu muhanzi ya Isibo TV ndetse no kuri shene ya youtube yayo.

Bruce Melodie aganira na IGIHE yavuze ko yatekereje iki gitaramo kugira ngo amare irungu abakunzi be bari mu ngo muri iki gihe.

Ati "Abafana bacu bakunda ibyo dukora, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye, kuri ubu bari mu bibazo rero si bwo twakabatereranye kuko n’ubundi baracyari abakunzi bacu.”

Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gushimisha abakunzi be cyane ko aho bari nta bikorwa by’imyidagaduro bindi bari kujyamo bityo we agasanga ari uburyo bwiza bwo kubaba hafi muri ibi bihe.

Iki kigiye kuba igitaramo cya kabiri kizaca kuri iyi televiziyo mu buryo bw’imbonankubone nyuma y’uko hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus aho Leta yasabye abaturage kuguma mu ngo.

Igitaramo cya mbere cyaciye kuri iyi televiziyo ni icyaririmbyemo itsinda ry’abacuranzi bo muri Symphony Band ari naryo rizafasha Bruce Melodie muri iki gitaramo.

Bruce Melodie agiye gutaramira abakunzi be mu bihe abakunzi be basabwe kuguma mu ngo

Reba ikiganiro duherutse kugirana na Bruce Melodie

Reba indirimbo Henzapu Bruce Melodie aherutse gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .