00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yatandukanye na Sam Asghari byemewe n’amategeko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 December 2024 saa 11:14
Yasuwe :

Umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Sam Asghari wari umugabo we.

Sam Asghari w’imyaka 30 yari yatanze impapuro zisaba gatanya ku wa 16 Kanama 2023, nyuma y’amezi 14 we na Britney Spears bari bamaze barushinze.

Yavugaga ko we n’uyu mugore bageze ku rwego rw’uko batakibasha kumvikana, ku buryo nta yindi nzira ibibazo byabo byakemukamo uretse gatanya.

Ubwo Britney yizihizaga isabukuru y’imyaka 43, yishimiye ko we na Sam Asghari bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma y’aho batandukanye umwaka ushize buri wese akajya kuba ukwe mbere yo kubona gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko, buri wese yahise atangira gukundana n’abandi.

Britney Spears yahise akundana na Paul Richard Soliz wahoze akora mu rugo iwe. Sam Asghari we akundana n’umukobwa witwa Brooke Irvine.

Sam na Britney umubano wabo watangiye mu 2016 ubwo uyu muhanzikazi yari agiye kwiyambaza uyu musore mu mashusho y’indirimbo ’Slumber Party’ yakorewe i Beverly Hills.

Sam Asghari ukomoka muri Iran yatse gatanya na Britney Spears avuga ko urukundo rwabo rutakunze
Britney Spears na Sam Asghari bari bashyingiranwe muri Gicurasi 2022
Urugo rwa Sam Asghari na Britney Spears ntabwo rwamaze kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .