Sam Asghari w’imyaka 30 yari yatanze impapuro zisaba gatanya ku wa 16 Kanama 2023, nyuma y’amezi 14 we na Britney Spears bari bamaze barushinze.
Yavugaga ko we n’uyu mugore bageze ku rwego rw’uko batakibasha kumvikana, ku buryo nta yindi nzira ibibazo byabo byakemukamo uretse gatanya.
Ubwo Britney yizihizaga isabukuru y’imyaka 43, yishimiye ko we na Sam Asghari bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma y’aho batandukanye umwaka ushize buri wese akajya kuba ukwe mbere yo kubona gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko, buri wese yahise atangira gukundana n’abandi.
Britney Spears yahise akundana na Paul Richard Soliz wahoze akora mu rugo iwe. Sam Asghari we akundana n’umukobwa witwa Brooke Irvine.
Sam na Britney umubano wabo watangiye mu 2016 ubwo uyu muhanzikazi yari agiye kwiyambaza uyu musore mu mashusho y’indirimbo ’Slumber Party’ yakorewe i Beverly Hills.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!