00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yasibye urubuga rwe rwa Instagram

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears, yasibye urubuga rwe rwa Instagram by’igihe gito; kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyatumye abikora.

Uyu muhanzikazi yasibye uru rubuga rwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Nzeri 2021. Yabikoze nyuma y’uko umukunzi we Sam Asghari yari amaze iminsi ibiri amwambitse impeta y’urukundo.

CNN yatangaje ko yahawe amakuru n’umuntu wa hafi w’uyu muhanzikazi, avuga ko ari icyemezo yifatiye ku bushake bwe.

Yakomeje ati “Cyari icyemezo cye gusiba konti ye ya Instagram, ni ikintu yashakaga gukora mu gihe cyashize.”

Britney arabura ibyumweru bibiri ngo ajye mu rukiko aho azamenya niba azahabwa uburenganzira bwo kwikurikirana mu bikorwa bye byose, ibintu byari bimaze imyaka 13 bikorwa na se Jamie Spears.

Mu minsi yashize se wa Britney yatunguranye yandika asaba ngo arekure inshingano zo kugira uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe, ibizwi nka ‘Conservatorship’. Ubu busabe yandikiye urukiko rw’i Los Angeles, hari aho agira ati “Spears yabwiye uru rukiko ko ashaka kugenzura ubuzima bwe.”

Yakomeje avuga ko umukobwa we ashaka kugira ububasha bwo kwifatira imyanzuro ijyanye no kwivuza, gufata ibyemezo bijyanye n’igihe, ahantu ndetse n’uburyo ashobora guhabwa ubujyanama bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Ashaka kwigenzurira amafaranga ye yakuye mu muziki akaba yayakoresha ntawe umukurikirana. Ashaka kugira umwana ndetse no kurushinga […] muri make ashaka kubaho ubuzima bwe.”

Jamie Spears yavuze ko niba umukobwa we yumva ashaka guhagarika ‘Conservatorship’ kandi akaba yumva yakwimenya agakurikirana ubuzima bwe, yabona ayo mahirwe.

Muri Kamena ubwo yari mu rukiko, Britney Spears yatangaje ko yashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje.

Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Britney Spears yasibye urubuga rwe rwa Instagram
Uyu mukobwa yavuye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'igihe gito yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .