00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yarushinze n’umusore arusha imyaka 12 (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Britney Spears w’imyaka 40 y’amavuko, yarushinze n’umusore w’umunyamideli ukomoka muri Iran ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America Hesam "Sam" Asghari w’imyaka 28.

Ni ubukwe bwabereye i Los Angeles ku wa 9 Kamena 2022. Britney Spears yari yambaye imyenda yahanzwe na Donatella Versace mu gihe umugabo we yari yarimbye ikote ryiza rya Versace.

Ubu bukwe bwatashywe n’abarimo ababyeyi ba Britney Spears, Lynne Spears na Jamie Spears n’umuvandimwe we Jamie Lynn Spears.

Icyakora uwahoze ari umukunzi we, umuraperi Kevin Federline n’abana b’uyu muhanzikazi Sean Preston Federline ufite imyaka 16 na Jayden James Federline w’imyaka 15 ntabwo bagaragaye ahabereye ubukwe.

Mu kiganiro na TMZ, Kevin yavuze ko we n’abana be bishimiye Britney Spears bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe na Sam.

Britney Spears yamenyanye n’uyu musore bakoze ubukwe mu myaka itandatu ishize, muri Nzeri 2021 baba aribwo batangira kuganira kuri gahunda zo kuba babana nk’umugore n’umugabo.

Ubukwe bwa Britney Spears bwitabiriwe kandi na Madonna, Paris Hilton, Donatella Versace, Drew Barrymore na Selena Gomez.

Abukoze nyuma y’uko umwaka ushize urukiko rwamuhaye uburenganzira bwo kwigenzura nyuma y’imyaka 13 yarabwambuwe, se ariwe umukurikirana muri byose.

Hagati ya 2007 na 2008, Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga bituma se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe.

Izi nshingano yazambuwe muri Nzeri umwaka ushize nyuma y’imyaka 13.

Britney Spears w’imyaka 40 yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo ’I’m a Slave 4 U’, ’Gimme More’, ’Pretty Girls’, ’Womanizer’, ’Make Me’ yakoranye n’umuraperi G-Eazy, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’izindi.

Yatangiye umuziki mu 1992. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Inkweto Britney Spears yari yaserukanye ni uku zari zimeze
Impeta z'ubukwe ni uku zari zikoze
Buri wese watashye ubu bukwe yari yahawe ubutumire
Paris Hilton na Donatella Versace bari mu batashye ubukwe bwa Britney Spears
Donatella Versace wadodeye Britney Spears ikanzu yatahanye ubukwe
Igihe cyo kubyina cyari kigeze
Byari ibirori mu bukwe bwa Britney Spears
Selena Gomez yari mu bukwe bwa Britney Spears
Britney, Drew Barrymore na Selena Gomez bari babukereye
Madonna na Britney Spears bari bongeye guhura
Hari hatumiwe abantu bake cyane
Britney na Sam bamaze kurushinga
Britney Spears yarushinze n’umusore arusha imyaka 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .