00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yakuyemo inda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 May 2022 saa 11:33
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Britney Jean Spears wamenyekanye nka Britney Spears yatangaje ko yakuyemo inda.

Uyu muhanzikazi mu minsi yashize nibwo yari yatangaje ko atwitiye umukunzi we Sam Asghari.

Yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko inda y’umwana wabo biteguraga kwibaruka yavuyemo akiri muto cyane mu nda.

Ati “N’akababaro kenshi, turabamenyesha ko twabuze umwana wacu w’igitangaza mu mezi ya mbere yo kumutwita. Iki ni n’igihe cy’intimba ku mubyeyi uwo ariwe wese.”

Britney Spears yari yatwaye inda nyuma yaho yari amaze imyaka 13 akurikiranwa ubuzima bwe bwa buri munsi na se. Ibi bikaba byaratumye umubyeyi we amubuza uburenganzira bumwe burimo no kubyara.

Hagati ya 2007 na 2008, nibwo Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe.

Izi nshingano yazambuwe muri Nzeri umwaka ushize nyuma y’imyaka 13.

Britney Spears w’imyaka 40 yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo ’I’m a Slave 4 U’, ’Gimme More’, ’Pretty Girls’, ’Womanizer’, ’Make Me’ yakoranye n’umuraperi G-Eazy, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’izindi.

Yatangiye umuziki mu 1992. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Britney Spears afite abana babiri b’abahungu, umukuru yitwa Sean Preston Federline ufite imyaka 16 naho umuto akitwa Jayden Federline ufite imyaka 15.

Aba bombi yababyaranye na Kevin Federline babanye kuva mu 2004 kugeza mu 2007, nyuma y’uko yari amaze gutandukana na Jason Allen Alexander.

Britney Spears ni umwe mu bahanzi bamamaye ku Isi mu njyana ya Pop
Britney n'umukunzi we bari mu kababaro nyuma yaho uyu mugore akuyemo inda
Britney Spears yakuyemo inda y'umwana wari kuza asanga abahungu be babiri asanganywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .