Brad Pitt yatandukanye n’umukunzi we arusha imyaka 29

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Muri Kanama Brad Pitt w’imyaka 56, yagaragaye i Paris mu Bufaransa ari kumwe n’umukobwa umurika imideli w’imyaka 27 witwa Nicole Poturalski; ndetse hari amakuru yavugaga ko ari umukunzi we mushya, none bahise batandukanye batamaranye kabiri.

Page Six yatangaje ko ifite amakuru yizewe y’uko aba bombi bameze igihe batandukanye, bahawe n’umuntu wa hafi w’aba bombi.

Uwo muntu yagize ati “Ntabwo byigeze biba ibintu bifite gahunda nk’uko benshi babikabyaga. Baratandukanye mu minsi ishize.”

Inkuru z’urukundo hagati y’aba bombi zatangiye muri Kanama ubwo Brad Pitt n’uyu mukobwa wo mu Budage, bajyaga mu majyepfo y’u Bufaransa mu biruhuko.

Aba bombi nta n’umwe wigeze akunda kugaragaza iby’urukundo rwabo, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ngo yemerere itangazamakuru ko bakundana.

Guhera mu 2016 Brad Pitt yatangiye imanza zo gushaka gatanya ye n’uwari umugore we Angelina Jolie. Uyu mugabo w’imyaka 56 na Angelina Jolie w’imyaka 45 bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri urugo rwabo ruzamo ukutumvikana buri wese ahitamo guca ukwe.

Brad Pitt yigeze kubwira New York Times ko yaretse kunywa inzoga nyuma yo gutandukana n’uyu mugore. Brad Pitt asanzwe afitanye abana batandatu na Angelina Jolie, naho uyu mukobwa bari gukundana witwa Poturalski afite umuhungu ukiri muto yise Emil.

William Bradley Pitt wamamaye nka Brad Pitt mu gukina filime, yavutse mu 1963. Ni umukinnyi wa filime akaba n’uzitunganya. Yagiye ahabwa ibihembo byinshi birimo ibya Academy Award na Primetime Emmy Award yahawe nk’utunganya filime, abikesheje sosiyete ye yitwa Plan B Entertainment.

Brad Pitt n'uyu mukobwa batangiye kugaragaza ubushuti mu mwaka ushize, bagasohokana
Brad Pitt yatandukanye n’umukobwa bakundanaga arusha imyaka 29
Pitt n'uyu mukobwa ubwo bajyaga mu Bufaransa mu biruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .