Brad Pitt aravugwa mu rukundo n’umukobwa arusha imyaka 29

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kanama 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Muri iki Cyumweru Brad Pitt w’imyaka 56, yagaragaye i Paris mu Bufaransa ari kumwe n’umukobwa umurika imideli w’imyaka 27 witwa Nicole Poturalski; bivugwa ko ari umukunzi we mushya.

Pagesix yatangaje ko ifite amakuru ko Brad Pitt n’uyu mukobwa wo mu Budage, bagiye mu majyepfo y’u Bufaransa mu biruhuko.

Gusa aba bombi nta n’umwe uragaragaza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ngo yemerere itangazamakuru ko bakundana.

Guhera mu 2016 Brad Pitt yatangiye imanza zo gushaka gatanya ye n’uwari umugore we Angelina Jolie. Uyu mugabo w’imyaka 56 na Angelina Jolie w’imyaka 45 bakoze ubukwe mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bari bamaze bakundana. Nyuma y’imyaka ibiri urugo rwabo ruzamo ukutumvikana buri wese ahitamo guca ukwe.

Brad Pitt yigeze kubwira New York Times ko yaretse kunywa inzoga nyuma yo gutandukana n’uyu mugore.

Brad Pitt asanzwe afitanye abana batandatu na Angelina Jolie, naho uyu mukobwa bari gukundana witwa Poturalski afite umuhungu ukiri muto yise Emil.

William Bradley Pitt wamamaye nka Brad Pitt mu gukina filime yavutse mu 1963. Ni umukinnyi wa filime akaba n’uzitunganya. Yagiye ahabwa ibihembo byinshi birimo ibya Academy Award na Primetime Emmy Award yahawe nk’utunganya filime abikesheje sosiyete ye yitwa Plan B Entertainment.

Pitt n'umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we mushya ubwo bageraga mu Bufaransa aho bari mu biruhuko
Brad Pitt n'uyu mukobwa batangiye kugaragaza ubushuti mu mwaka ushize, bagasohokana
Pitt ni umwe mu bakinnyi ba Filime bafite izina rikomeye ku Isi
Uyu mukobwa w'imyaka 27, biri kuvugwa ko ari mu rukundo na Brad Pitt

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .