Ni igikorwa iyi banki yatangije kiswe ‘IGIRE Almina Club’ cyahurije hamwe abagenerwabikorwa ba gahunda ya IGIRE basoje amasomo mu myaka itandukanye kuva yatangira.
IGIRE yatangijwe na BPR Bank Plc mu 2018 hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rutabashije gukomeza kaminuza ruri hagati y’imyaka 18 na 30, irurihira amasomo y’imyuga y’amezi atandatu mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyingiro (IPRC).
Nyuma yo gusoza amasomo aba bagenerwabikorwa bahawe bigatuma benshi baba ba rwiyemezamirimo, mu buhamya bwabo bavuga ko igishoro cya mbere kuri bo cyari ubumenyi bakuye muri IGIRE bityo babasha kwihangira umurimo bagendeye kuri bwo.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri BPR Bank Rwanda PLC, Edward Bitok, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’iyi banki, yavuze ko bateguye ayo mahugurwa mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa ba IGIRE, kongera guhura ndetse no kwagura imikorere n’imikoranire.
Yagize ati “Twaravuze tuti iyo bamaze gutangira imishinga baba batandukanye umwe akora ukwe. Twahisemo kubahuza kugira ngo bamenyane babe banagirana imikoranire, bagaragarizanye ibyo bakora kandi bungurane ubumenyi”.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yari igamije kubahugura mu buryo bwo kurushaho kwagura imikorere, ibyo bakora babijyanisha n’igihe ndetse banakorana na BPR Bank by’umwihariko.
Ati “Ni n’umwanya mwiza kandi wo kubaganiriza ku mikoranire n’ibigo by’imari by’umwihariko BPR Bank, bakamenya serivisi zacu zo gushyigikira imishinga tukabasha gukorana”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko gahunda ya IGIRE izakomeza kwaguka kubera intego yayo. Ibi bibatera ishema ryo kubona hari urubyiruko bafashije gutera intambwe yo kwivana mu bushomeri rugahanga imirimo, rugaha abandi akazi ndetse bikazamura iterambere ry’umuryango mugari muri rusange.
Byiringiro Claude wabashije gushinga ikigo gitunganya amafunguro ari na byo yize binyuze muri gahunda ya IGIRE mu 2019 yavuze ko ashima cyane intambwe yatejwe na BPR Bank kandi ko yungukiye mu kumenyana n’abandi bayinyuzemo mu myaka itandukanye.
Byiringiro avuga ko ibyo yize mu mashuri yisumbuye yari atarabibonera akazi nyuma aza gufashwa na IGIRE yiga guteka ndetse umushinga we utsindira igishoro cyatumye ahita atangira kuwukora none yahaye akazi abandi.
Ati “Turashimira BPR Bank kuko byose ni yo mbikesha, ubu nkoresha abakozi 10 kandi na bamwe mu bo twiganye nabahaye akazi. Aho nkorera mbasha kubona amasoko kuko hari benshi baba bakeneye amafunguro. Nashishikariza urundi rubyiruko kugana gahunda ya IGIRE.”
Kuva gahunda ya IGIRE yatangira mu 2018, imaze gufasha abagenerwabikorwa bagera kuri 700. Ubuyobozi bwa BPR Bank butangaza ko nyuma yo gusoza amasomo, bunabafasha gukurikarana imishinga yabo kugira ngo itere imbere kandi irusheho kubyara inyungu.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!