Ku mugoroba wo ku wa 12 Gashyantare 2025 nibwo Boukuru yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Zanzibar aho byitezwe ko azataramira ku wa 14 Gashyantare 2025.
Kuri gahunda iteganyijwe, Boukuru azajya ku rubyiniro mu gihe cy’iminota 50, hagati ya Saa 20:40 na 21:30.
Uyu muhanzi kandi ahatanye mu bihembo bya ‘Prix Découvertes RFI 2025’ bizatangwa muri uku kwezi.
Mu bahanzi bahatanye na Boukuru barimo Dina M wo muri Madagascar, Suintement na Jenny Paria bo muri RDC, Grégory Laforest wo muri Haïti, Sahad wo muri Sénégal, Straiker na Queen Rima bo muri Guinée, Yewhe Yeton wo muri Bénin na Joyce Babatunde wo muri Cameroun.
Uzegukana Prix Découvertes RFI 2025 azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025 kuri RFI, nyuma y’ibyemezo by’Akanama Nkemurampaka kazaba kayobowe n’umuririmbyi w’Umunya-Bénin, Angélique Kidjo.
Bokuru ahatanye muri ibi bihembo mu gihe mu 2024 yari yashyize hanze album ’Gikundiro’. Ni album uyu mukobwa yamuritse tariki 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe na Enric Sifa.
Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu 2018 aza no kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.
Burabyo Yvan [Buravan] witabye Imana mu 2022, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana iki gihembo Boukuru ahatanyemo. Icyo gihe yegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018.
Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi 10 [arenga miliyoni 14 Frw] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Burayi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!