Kuri ubu indirimbo ziri kuri ’Gikundiro’ ziboneka kuri YouTube.
Ni album uyu mukobwa yamuritse tariki 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe Enric Sifa.
Iyi album igizwe n’indirimbo 10 yaherukaga kuyimurika mu birori yafatanyije n’abahanzi nka Impakanizi wishimiwe mu bihangano bye bitandukanye birimo indirimbo aheruka gushyira hanze yise “Ingabe”.
Uretse uyu muhanzi kandi yafatanyije na Peace Jolis ndetse na Alyn Sano.
Album ‘Gikundiro’ yakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari we wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa. Ikozwe mu njyana nka Jazz, Soul na Funk.
Boukuru aheruka kuvuga ko yatangiye kuririmba mu 2018 ariko nyuma akaza kubona ko byavamo amafaranga biturutse ku kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.
Reba ibihangano bigize album nshya ya Boukuru
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!