00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boukuru yagizwe “Brand Ambassador’’ wa WILSa (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 February 2025 saa 03:34
Yasuwe :

Umuhanzikazi Bukuru Christiane umaze kumenyekana nka Boukuru uri mu bagezweho mu Rwanda, yagizwe “Brand Ambassador” wa Women in Leadership Summit Awards 2025 [WILSa], bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.

Women in Leadership Summit and Awards [WILSa] 2025, ni inama ihuza abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye bakoreramo ikanatangirwamo ibihembo by’abamaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Ubwo uyu muhanzikazi yatangazwaga nka “Brand Ambassador” w’iki gikorwa kigizwe n’inama ndetse n’umugoroba wo gutanga ibihembo ku bagore b’indashyikirwa, WILSa, Umuyobozi w’Ikigo cyongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi bo mu nzego zose cya Lead Access, Iris Irumva, yavuze ko kuva mu Ukuboza mu 2024 ari bwo batangiye gukorana na Boukuru bategura ubufatanye budasanzwe.

Ati “Kuva mu Ukuboza 2024, twakoranye cyane n’umuhanzikazi wacu Boukuru, dutegura ubufatanye budasanzwe bugamije kuzamura amajwi y’abagore hose. Ubu bufatanye si umushinga gusa ahubwo ni ubutumwa, ni ukwizihiza impano, kandi ni isoko y’urugendo rw’umwaka wose rwo guteza imbere abagore no kubaherekeza mu rugendo rwabo rwo kwiteza iteza imbere.”

Nyuma yo kwemeranya gukorana na Boukuru mu 2024, Iris Irumva, yavuze ko kuri iyi ndirimbo yiswe “Turi Hano” yagaragaje ko mu 2025 bakoze ikintu kirenze kwizihiza ibikorwa by’abagore n’abakobwa ahubwo bagashaka icyasakaza ubutumwa hose kandi gisubizamo imbaraga z’abagore n’abakobwa mu nzego zose barimo, kigashyigikira umugore ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ni byo byatumye dukorana na Boukuru, indirimbo yiswe “We Are Here” cyangwa se “Turi Hano” mu Kinayrwanda. Iyi ndirimbo si umuziki gusa ahubwo ni itangazo rikomeye! Ni ubutumwa bukomeye bw’uko abagore n’abakobwa batagitegereje kumvwa, kuko bari hano. Bayoboye. Bateye imbere. Bahindura isi.”

Agaragaza ko ari indirimbo y’urwibutso ko ijwi ry’abagore n’abakobwa rikwiye kumvikana mu biro, mu nzego zifata ibyemezo, no muri buri hantu hose h’ingenzi.

Ati “Ni umuhamagaro kuri twese ngo dushyigikire, tunashore imari mu buyobozi bw’abagore n’abakobwa.”

Banahise basinya amasezerano y’ubufatanye (MOU) na Boukuru nka Ambasaderi w’ibikorwa bya WILSa 2025.

Boukuru na we yagaragaje ko yishimiye gukorana na WILSa ndetse avuga ko ahimba indirimbo yise ‘Turi Hano’, yashakaga kugaragaza agaciro k’umugore mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ubwo nakoranaga ‘Turi Hano’ nari nabanje kwegerwa na Iris Irumva, ansaba ko twakora iyi ndirimbo ifite imbaraga kandi ifite icyo isobanuye ku bagore mu buyobozi cyangwa se aho umugore ari hose. Kandi umugore aho ari hose aba agomba guhabwa agaciro, mu rugo mu kazi [...] aho ari hose. Rero natekereje indirimbo yabisobanura.”

Akomeza avuga iyi ndirimbo isobanura ko n’ubwo waba utari kubona umugore ahantu runaka aba ahari mu bundi buryo. Agaragaza ko kandi iyi ndirimbo atari iy’ibihembo cyangwa inama bya WILSa gusa ahubwo ari intero ikwiriye kuri buri mugore wese. Avuga ko yatekereje ko iyi ndirimbo yaba mu Kinyarwanda kuko yahimbiwe abagore n’abakobwa by’umwihariko b’Abanyarwanda.

Ibihembo bya WILSa bizabanzirizwa n’inama zizaberamo ibintu bitandukanye zizatangira ku wa 6 na 7 Werurwe 2025. Izi nama zizatangirwamo amahugurwa mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’ubukorikori ndetse no kwihangira imirimo.

Ku wa 20 Werurwe 2025, ni bwo hazabaho inama yagutse ihuza abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye. Muri icyo gihe hazabaho gutanga amahugurwa, n’inama nyunguranabitekerezo. Ni mu gihe ku wa 21 Werurwe ari bwo hatazangwa ibihembo ku bagore bahize abandi.

Abazahabwa ibihembo bazashyirwa mu byiciro 15 aho buri kimwe kizaba kirimo abantu batatu. Gutanga abahatana muri ibi bihembo byatangiye ku wa 10 Gashyantare 2025, bikazarangira ku wa 17 uku kwezi. Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano https://www.wilsafrica.com/

Iris Irumva yagaragaje ko ugereranyije n’umwaka ushize, uyu mwaka bazakorana n’abagore n’abakobwa benshi.

Agaragaza ko mu 2024 inama yabo ya mbere yahuje 200 b’inararibonye baturutse mu nzego zitandukanye, ariko uyu mwaka bakaba bafite intego yo kurushaho kwagura iyi nama, bakagera ku bagore 1.000 i Kigali no hirya no hino.

Avuga kandi ko nyuma y’inama, bazatangiza gahunda y’ubujyanama izakomeza gushishikariza abagore n’abakobwa gutera imbere umwaka wose. Bivuze ko ari gahunda izarangira muri Werurwe 2026 ubwo hazaba hagiye kuba indi WILSa.

Abahize abandi bazahembwa mu byiciro birimo iby’ubushoramari, siporo, uburezi, ibijyanye n’ubuhanzi n’umuco, impirimbanyi ku buringanire, udushya muri siyansi, ikoranabuhanga, itangazamakuru, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.

Boukuru yahimbiye WILSa indirimbo yise 'Turi Hano' igaragaza imbaraga z'abagore ndetse ko bakeneye guhabwa guhabwa rugari kandi bakumvwa kurushaho
Iris Irumva na Boukuru bari bafite akanyamuneza basinyana aya masezerano
Boukuru yavuze ko abagore bakwiriye guhabwa agaciro kuko bafite umumaro ukomeye muri sosiyete
Iris Irumva mu kiganiro n'itangazamakuru
Akanyamuneza kari kose kuri Boukuru ubwo yasinyaga amasezerano yo gukorana na WILSa
Umuyobozi wa Lead Access, Iris Irumva, yavuze ko kuva mu Ukuboza mu 2024 aribwo batangiye gukorana na Boukuru bategura ubufatanye budasanzwe
Iris Irumva ubwo yasinyaga amasezerano y'ubufatanye na Boukuru
Erica Kabanda wayoboye ikiganiro Boukuru yatangarijwemo Boukuru nka 'Brand Ambassador' wa Women in Leadership Summit and Awards
Bamwe bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye kuri WILS na Boukuru
Abakobwa ba Inzora Service and Protocol yatangijwe na Tumukunde Nadine wamenyekanye nka Djadja[uri hagati] niyo yakiriye abantu bitabiriye igikorwa Boukuru yatangarijwemo nka Brand Ambassador wa WILS Awards2025
Nyuma yo gutangaza ingengabihe ya Women in Leadership Summit and Awards no gusinya amasezerano y'imikoranire na Boukuru abitabiriye igikorwa bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Isaac Munyaneza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .