Queen Rima ubusanzwe witwa Marie Tolno ku myaka 27 y’amavuko, ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Angelique Kidjo.
Uyu mukobwa wegukanye iri rushanwa yavuze ko kwihangana kwe no kudacika intege ari byo bimufashije kuryegukana kuko yari arihataniye bwa gatatu.
Queen Rima yari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘Prix Découvertes’ mu 2022 no mu 2023 hose agatahira aho.
Uretse kuba ari umuhanzi umaze kubaka izina mu njyana ya ‘Dancehall’, Queen Rima azwi cyane iwabo nk’umubyinnyi ukomeye wakunze guherekeza abahanzi banyuranye ku rubyiniro nk’umwe mu bari bagize itsinda rizwi cyane ‘Toxaï Girls’.
Queen Rima yegukanye iki gihembo atsinze abarimo Boukuru wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa icyakora utabashijwe guhirwa.
Nubwo abakurikiranira hafi ibya muzika bemeza ko Muyango n’Imitali batwaye iki gihembo mu myaka yo ha mbere, u Rwanda rugiheruka mu 2018 ubwo cyari cyegukanywe na Yvan Buravan.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!