00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boukuru ahatanye mu bihembo bya Prix Découvertes RFI 2025

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 January 2025 saa 05:25
Yasuwe :

Umuhanzi Uwase Bukuru Christiane ukoresha amazina ya Boukuru mu muziki, ahatanye mu bihembo bya ‘Prix Découvertes RFI 2025’ bizatangwa muri Gashyantare 2025.

Mu bahanzi bahatanye na Boukuru barimo Dina M wo muri Madagascar, Suintement na Jenny Paria bo muri RDC, Grégory Laforest wo muri Haïti, Sahad wa Sénégal, Straiker na Queen Rima bo muri Guinée, Yewhe Yeton wo muri Bénin na Joyce Babatunde wo muri Cameroun.

Aba bahanzi batangajwe nyuma yaho ku wa 20 Ugushyingo 2024, ari bwo icyiciro cy’abahanzi batangaga ubusabe bashaka guhatana muri iri rushanwa cyarangiye. Nyuma yaho ni bwo aba bahanzi bari basabye guhatana batoranyijwemo n’akanama nkemurampaka 10 bahiga abandi, aba akaba ari nabo bagiye gutoranywamo uwa mbere.

Abatoranyije aba bahanzi barimo inzobere mu muziki za Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ’RFI’ itegura ibi bihembo hamwe n’abanyamakuru n’abahanzi batandukanye.

Bahereye ku mwihariko cyangwa umwimerere w’ubuhanzi bw’abahatana, ubuhanga bwabo mu kuririmba imbonankubone, uko bazwi hanze y’igihugu cyabo ndetse n’uburyo bashobora kwiyegereza abafana.

Aba bahanzi bahatanye barimo abakomoka muri Afurika ndetse n’abo mu birwa bya Caraïbes.

Uzegukana Prix Découvertes RFI 2025 azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025 kuri RFI, nyuma y’ibyemezo by’akanama nkemurampaka kazaba kayobowe n’umuririmbyi w’Umunya-Bénin Angélique Kidjo.

Bokuru ahatanye muri ibi bihembo mu gihe mu 2024 yari yashyize hanze album ’Gikundiro’. Ni album uyu mukobwa yamuritse tariki 6 Nzeri 2024, muri Norrsken House Kigali abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi abarizwamo yitwa Metro Afro yashinzwe Enric Sifa.

Iyi album igizwe n’indirimbo 10. Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mu 2018 ariko nyuma aza kubona ko byavamo amafaranga biturutse ku kwitabira ArtRwanda - Ubuhanzi yamuhaye amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro impano ye.

Burabyo Yvan [Buravan] witabye Imana mu 2022, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana iki gihembo Boukuru ahatanyemo. Icyo gihe yegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi[arenga miliyoni 14 Frw] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Burayi.

Reba zimwe mu ndirimbo zigize album Boukuru aheruka gushyira hanze

Boukuru ahatanye mu bihembo bya Prix Découvertes RFI 2025
Boukuru ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .