00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bosco Nshuti yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 February 2025 saa 05:45
Yasuwe :

Umuramyi Bosco Nshuti yateguye igitaramo yise ‘Unconditional love live concert season 2’ yahuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki cyane ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2015.

Iki gitaramo ‘Unconditional love live concert season 2’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri byitezwe ko kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025 nubwo aho kizabera atarahatangaza kimwe n’abahanzi bazamufasha.

Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.

Ni igitaramo cyakurikiwe n’ubukwe bwe na Vanessa Tumushime, bwabaye kuwa 19 Ugushyingo 2022.

Mu kiganiro na IGIHE, Bosco Nshuti yavuze ko kuba agiye gukora iki gitaramo ku nshuro ya kabiri bimuha icyizere cyo kugikora neza cyane ko nk’aho bitagenze neza amakosa yabaye bayabonye kandi atakongera gusubira.

Ati "Ni igitaramo kigiye kuba bwa kabiri, ibyaba bitaragenze neza bwa mbere ni umwanya mwiza wo kubikosora, ntekereza ko buri muntu wese azataha ameze neza."

Kugeza uyu munsi Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo nka Yanyuzeho, ni muri Yesu n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzi wanyuze muri korali za ADEPR, asigaye ari icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bosco Nshuti yatangiye gukora indirimbo ku giti cye mu 2015 aho yakoze indirimbo zirimo ‘Wuzuye ibambe’, ‘Uba mu bwihisho’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’ yamenyekanye cyane itangira kumufungurira imiryango yo gutumirwa.

Kugeza ubu Bosco Nshuti afite album eshatu ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ n’indi ya kane agiye gushyira hanze yitwa ‘Ndahiriwe’.

Bosco Nshuti agiye kongera gukora igitaramo 'Unconditional Love'
Bosco Nshuti yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .