00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bonhomme, Munyanshoza na Musinga bagiye guhurira mu gitaramo ku bumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 June 2024 saa 09:55
Yasuwe :

Abahanzi bamenyerewe mu guhanga indirimbo zo kwigisha uburere mboneragihugu n’izifasha Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka, bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe “Mudaheranwa 30” kigaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa byaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bahanzi barimo Musinga Joe, Bonhomme Rwamihare Jean de Dieu , Munyanshoza Dieudonne, Rwema Iryayo, Grace Mukankusi , Jean Marie Vianney Sibomana n’abandi.

Iki gitaramo cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti binyuze mu buhanzi" cyateguwe n’umuhanzi Musinga Joe kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku wa 9 Kamena 2024.

Ni igitaramo uyu muhanzi azanamurikiramo album yise “Mudaheranwa 30” igizwe n’indirimbo 12, zirimo , “Mudaheranwa”, “Mwakire Indabo” , “Ndemye”, “Ibaruwa” , “Mbwira” , “Ritha & Peter” , “Inkuru yanjye” , “Mucyowera” , “Rungano” , “Ikimenyetso”, “Saa sita” na “Inkingi ya mwamba”.

Musinga Joe we n’abagenzi be bateguye iki gitaramo, bavuga ko bashatse kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu kubaka ubumwe n’ubudaherwa bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Gahunda izagaragaza uburemere bw’ibyo u Rwanda rwanyuzemo ndetse tunishimire uburyo ubudaheranwa n’icyizere cy’ejo hazaza byafashije abanyarwanda kwiyubaka.”

“Iki gitaramo kizakoresha imvugo y’ubuhanzi bw’indirimbo, imivugo , n’ikinamico mu guha icyubahiro Abarokotse, kwigisha abitabiriye n’ Isi yose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, tuzagaruka kugukira ibikomere no kwirinda kwigunga , kwimakaza ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi.”

Iki gitaramo kandi kizitsa ku ntambwe y’iterambere no kwiyubaka ku u Rwanda biha icyizere abarutuye ndetse hazatangirwamo n’ubutumwa bugaruka ku butwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Mbwira” imwe mu ndirimbo za Musinga Joe ziri kuri album yise “Mudaheranwa 30”

— 

Muri iki gitaramo Musinga Joe azamurikiramo album y'indirimbo 12 yise Mudaheranwa 30
Iki gitaramo kizakoresha imvugo y’ubuhanzi bw’indirimbo, imivugo , ikinamico mu guha icyubahiro Abarokotse, kwigisha abitabiriye n’ Isi yose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingaruka zayo n'ibindi
Musinga Joe yahurije hamwe abahanzi barimo Bonhomme na Munyanshoza mu gitaramo kigaragaza uruhare rw'ubuhanzi mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .