00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blue Ivy agiye kwinjira mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 December 2024 saa 09:36
Yasuwe :

Imfura y’umuraperi Jay-Z n’Umuhanzikazi, Beyoncé, Blue Ivy, arateganya kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Uyu mukobwa w’imyaka 12, Daily Mail yatangaje ko yahawe amakuru na bamwe mu nshuti z’umuryango w’ababyeyi be, ko nyuma yo kumara igihe agendana na nyina mu bitaramo bitandukanye ashaka kuba umuhanzi akubaka izina ku giti cye.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Blue ubu yiteguye kuba umuhanzi ku giti cye.”

Ibi byose bivugwa byaje nyuma yaho uyu mukobwa agaragaye ku rubyiniro ari kumwe na nyina mu mukino wa NFL wahuje Houston Texans na Baltimore Ravens, aho umubyeyi we yaririmbyemo mu gihe amakipe yombi yari agiye kuruhuka.

Blue Ivy ntabwo ari ubwa mbere yari agaragaye ari kumwe na nyina cyane ko mu mwaka ushize bakundaga kuba bari kumwe uyu mukobwa ari kubyina, mu bitaramo bizenguruka Isi Beyoncé yakoze bya album yise “Renaissance” yagiye hanze mu 2022.

Ibyo bitaramo byatumye abantu benshi batangarira ubuhanga bwa Ivy mu kubyina, ndetse bamwe bavuga ko ari umunyempano udasanzwe mu kubyina cyane ko aribyo akora iyo yaherekeje nyina ku rubyiniro.

Icyo gihe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko Blue Ivy kumureba ari kumwe na nyina ku rubyiniro byatumye yifuza kubyara.

Ati "Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba."

Uretse umuziki kandi , Ivy aheruka kugaragara muri filime aho yakinnye mu yitwa “Mufasa: The Lion King”, igaragaramo na nyina Beyoncé.

Blue Ivy ni we mwana w’imfura wa Jay-Z na Beyoncé akurikirwa n’abandi bavandimwe be babiri. Uyu mukobwa ku wa 7 Mutarama umwaka utaha azaba yujuje imyaka 13.

Beyoncé ari kumwe na Blue Ivy ubwo herekanwaga filime bahuriyemo
Blue Ivy nyuma y'igihe kinini amaze agendana na nyina mu bitaramo, ashaka kuba umuhanzi ku giti cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .