00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blac Chyna yahishuye ko uburwayi bwa Kanye West bushobora gufata indi ntera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 February 2025 saa 10:25
Yasuwe :

Angela Renée White wamamaye nka Blac Chyna mu myidagaduro muri Amerika, yatangaje ko ibintu Kanye West amaze iminsi avuga ku mbuga nkoranyambaga bikwiriye gufatwa nko gutabaza kuko afite uburwayi bwo mu mutwe bumaze gufata indi ntera.

Blac Chyna ubusanzwe afitanye umwana w’umukobwa w’imyaka umunani na Rob Kardashian, uvukana na Kim Kardashian wahoze abana na Kanye West nk’umugabo n’umugore banafitanye abana bane; ariko batandukanye mu 2022.

Chyna ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na “Piers Morgan Uncensored”, aho yagaragaje ko Kanye West amaze iminsi ahanganye n’ibibazo byo mu mutwe birimo no kuba yaratereranywe n’abantu bamwe.

Ati “Urebye neza mu bihe byahise ku bantu bose bari bari mu buzima bwe, yabashyize ku rwego rwo hejuru ariko bakagenda. Numva bisa n’ibibabaje kuko rimwe na rimwe tugomba kuba hafi y’abantu, kandi numva ko atarabona ubufasha bw’ukuri bw’abantu bazahora bamushyigikiye muri byose.”

Ntabwo uyu mugore yigeze avuga abantu babaye hafi y’uyu muhanzi bagera aho baramusiga, ariko uyu mugabo yagiye ahura n’ibibazo by’ubuzima birimo kubura abantu yakundaga. Nko mu 2007 nyina Donda West, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Mu myaka yakurikiyeho Fonzworth Bentley wigeze kuba inshuti ye ya hafi, yavuze ko imyitwarire yagiye agaragaza idasanzwe ari uko atabashije kwakira urupfu rwa nyina.

Blac Chyna kandi yavuze ko ibi abantu bari kubona kuri Kanye West uyu munsi, ari intabaza uyu mugabo ari gutanga asaba ubufasha ariko bamwe bakabyima amatwi.

Ati “Ntekereza ko ari aho[mu bintu bitandukanye yanyuzemo birimo gupfusha nyina no gutandukana n’umugore we], ibi byose biri kuva. Ntekereza ko ari ukuboroga asaba ubufasha. Ikintu dukwiriye gukora ni ukumusengera.”

Mu minsi yashize Kim Kardashian yavuze ko arera abana be na Kanye West wenyine. Muri aba bana harimo North w’imyaka 11, Saint w’icyenda, Chicago ufite imyaka irindwi ndetse na Psalm itanu.

Kugeza ubu Kanye West abana na Bianca Censori nk’umugabo n’umugore ariko Chyna we avuga ko ikintu akeneye ari ugufashwa n’Imana.

Ati “Umuntu wenyine wamufasha ni Imana. Yesu Kirisitu. Niwe wamfashije. Ariko bishoboka yangeraho, kuko nzamwumva.”

Mu minsi yashize Kanye West yahishuye ko afite uburwayi bwa ‘Autisme’ butuma agira imyitwarire idasanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi.

Icyo gihe yatangaje ko afite ‘Autisme’ mu gihe yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire itandukanye yibazwaho. Muri ibyo birimo amagambo yavuze anenga abatereranye Diddy anamusabira gufungurwa n’ibindi.

Blac Chyna yahishuye ko uburwayi bwa Kanye West bushobora gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .