00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blac Chyna na Rob Kardashian bacoce ikibazo cy’amashusho y’urukozasoni bari bafitanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 June 2022 saa 02:28
Yasuwe :

Rob Kardashian wo mu muryango w’aba-Kardashians na Blac Chyna bahoze bakundana bashyize akadomo ku kibazo bafitanye cy’amafoto y’urukozasoni byavugwaga ko umugabo yashyize hanze yihorera kubera ibibazo bitandukanye bari bafitanye.

Urukiko Rukuru rwa Los Angeles rwahagaritse iki kirego cyari cyatanzwe na Blac Chyna, nyuma y’aho aba bombi bamaze kwanzura gukemura ikibazo bari bagiranye mu bwumvikane.

Chyna w’imyaka 34 yari yajyanye mu rukiko Rob Kardashian wa 35, amushinja gushyira ku rubuga rwa Instagram rwe amafoto n’amashusho by’urukozasoni muri Nyakanga 2017. Aba bombi bahoze bakundana bafitanye umwana w’imyaka itanu.

Amafoto Rob yashyize kuri Instagram yagaragazaga igitsina cya Chyna, bivugwa yayoherereje uyu bahoze bakundana ngo ayakoreshe yikinisha agere ku byishimo bya nyuma by’umugabo ubundi yiyuhagire.

Uretse aya mafoto Rob yanashyize ku rukuta rwe amashusho ya Chyna aryamanye n’umugabo mu gitanda, avuga ko yayamwoherereje amwishongoraho.

Guhera ku wa 18 Mata uyu mwaka, Blac Chyna yari ahanganye n’abo mu muryango w’aba-Kardashians. Icyo gihe yabashinjaga kumuharabika no kumwangiriza izina, kuba baramukoreraga ihohotera ryo mu rugo cyangwa irikorewe ku mubiri ndetse no guhagarika ‘season’ ya kabiri y’ikiganiro yahuriragamo na Rob Kardashian cyacaga kuri televiziyo ya E! n’ibindi.

Uyu muryango nawo washinjaga uyu mugore ibyaha birimo gushaka kwica Rob Kardashian. Urukiko ruheruka guhanaguraho aba-Kardashians icyaha cyo guharabika no kwangiza izina ry’uyu mugore ndetse rwanzura ko nta ndishyi bgomba gutanga kuko ibyo bakoze yita kumwangiriza izina byakozwe bari kurengera inyungu zabo.

Rob Kardashian yari umukunzi wa Blac Chyna kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu witwa Dream Renée Kardashian.

Blac Chyna na Rob Kardashian bacoce ikibazo cy’amashusho y’urukozasoni bari bafitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .