Iki giterane giteganyijwe gutangira ku wa 28 Ugushyingo 2024, byitezwe ko kizamara iminsi ine kibera muri BK Arena, ahazajya haba hafunguwe imiryango kuva saa Munani z’amanywa na ho inyigisho zigatangira saa Kumi z’umugoroba.
Muri iki giterane byitezwe ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 ari bwo hazaba ijoro ridasanzwe kuko bazaba bizihiza imyaka itandatu ishize itorero ‘Grace Room Ministries’ rishinzwe.
Byitezwe ko iki giterane kizitabirwa n’abarimo Pst. Julienne Kabanda, nyiri iri torero, Pst. Godman Akinlabi wo muri Nigeria n’abaramyi barimo Bella Kombo na Zoravo bo muri Tanzania, René Patrick na Aimé Uwimana bo mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abaramyi bo muri Grace Room Ministries.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Grace room Ministries bwavuze ko abatarabashije kwiyandikisha ngo bafate imyanya yo kwinjira muri iki giterane, bizabasaba kugikurikira kuri shene ya YouTube y’iri torero.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!