Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Alex Muhangi yatangaje ko ku wa 27 Werurwe 2025 ibitaramo bya ‘Comedy store’ bikunzwe muri Uganda bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza imyaka itatu ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ bimaze bitegurwa.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uretse igitaramo cyo ku wa 20 Gashyantare 2025, ubuyobozi bwa ‘Gen-Z Comedy’ buzahita bwinjira mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka itatu bamaze basusurutsa abanyamujyi.
Amakuru ahari ahamya ko ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwamaze kumvikana n’abo bazakorana banarimo Alex Muhangi usanzwe ategura ibitaramo bya ‘Comedy Store’.
Icyakora ku rundi ruhande nta makuru menshi y’abanyarwenya bazitabira ibi bitaramo aratangazwa nubwo Alex Muhangi we yamaze kwemeza ko ‘Comedy store’ igiye guhuzwa na ‘Gen-Z Comedy’.
Mu gihe batangiye imyiteguro y’iki gitaramo, byitezwe ko ku wa 20 Gashyantare 2025 abakunzi ba Gen-Z Comedy bazasusurutswa n’abanyarwenya barimo Muhinde, Clement wamamaye mu ‘Inkirigito’, MC Kandii na Musa, Lucky baby, Salisa na Isacal, bose bamamariye muri ibi bitaramo.
Mu mpera za Werurwe 2024 nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy byari bimaze bitegurwa, cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse bituma bamwe bataha batabashije kwinjira.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!