Bituma benshi bizihirwa! Umusaruro w’uruganda rwa Skol mu myidagaduro mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ni rumwe mu nganda zikunze gushyigikira cyane ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda.

Abazi ibinyobwa bya Skol barabyirahira kuko bifite icyanga ntagereranywa gituma uwasogongoyeho yiyongeza, ndetse uko atekereje kwimara icyaka mu mutwe hagahita hazamo ikinyobwa cy’uru ruganda rumaze imyaka icumi mu Rwanda.

Ubu mu bice bitandukanye aho unyuze hose ubona ibyapa birwamamaza wagera ahari gusomerwa agasembuye abenshi baba bafite amacupa yiganjemo ariho ibirango by’uru ruganda rumaze kuba inshuti ya bose mu Rwanda.

Benshi barukundira ko uretse ibinyobwa byarwo bidasembuye n’ibisembuye ubwabyo ubinyoye abyuka ari mutaraga akajya ku kazi nta kibazo mu gihe iby’izindi nganda hari ababinywa bakegura umutwe mu gitondo bakagira ngo bikoreye ibuye.

Ubuhangange bwarwo bushimangirwa ni uko ku wa 29 Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yarushimiye, ubwo rwafunguraga umuyoboro mushya ufungirwamo ibinyobwa byarwo, wari witezweho umusaruro utuma rukuba kabiri umusaruro w’ibinyobwa rushyira ku isoko ry’u Rwanda rugasagurira n’akarere.

Iyi nzira nshya yafunguwe mu ruganda mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge. Ni igice kigizwe n’imashini zisukura amacupa, izishyiramo ibinyobwa zigapfundikira ndetse zigapakira mu makaziye, byose bifite agaciro ka miliyoni $10.

Mu myaka uru ruganda rumaze rwatangiye rufite ubushobozi bwo gukora ibinyobwa bingana na hegitolitilo (hl) ibihumbi 80 ku mwaka naho mu 2015 rwatashye umuyoboro mushya urufasha kwenga hegitolitilo (hl) ibihumbi 200.

Mu 2019 ubwo Umuyobozi wa Skol Ivan Wulffeert na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente bafunguraga igice gishya cy'uruganda rwa SKOL

Mu 2019 rwongereye ubushobozi aho hatashywe umuyoboro mushya uruha ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo (hl) ibihumbi 500 ku mwaka nkuko umuyobozi mukuru wa SKOL Bewery Ltd, Ivan Wulffeert, yabitangaje nyuma yo kuwufungura.

Uretse gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho yabo, mu 2018 ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje ko SKOL iri mu bigo bitanga umusoro mwinshi mu gihugu.

SKOL, imbanza mu gushyigikira imyidagaduro mu Rwanda

SKOL ntabwo ibikorwa byayo biherera mu gucuruza ibinyobwa yenga gusa, gusora cyangwa se gutanga umusanzu mu bikorwa bituma abaturage bagira ubuzima bwiza ahubwo ni n’inshuti y’abakunzi b’imyidagaduro.

Uru ruganda ntirusiba gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bikomeye mu Rwanda byo mu myidagaduro.

Niyo yateye inkunga igitaramo cya Celebrities Christmas Party cyateguwe na The Mane, cyabaye ku wa 25 Ukuboza 2018 muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali. Cyari kigamije guhuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana bagatambuka ku itapi itukura mu ijoro ryo gusabana no kwifurizanya noheli nziza.

Mupenda Ramadhan washinze The Mane Music Label yagiye ikorana na SKOL, yanamuteye inkunga mu bitaramo bitandukanye birimo n’iki, yabwiye IGIHE ko ashimira uru ruganda inkunga rugenda rutera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda n’ibindi bikorwa ariko akarusaba gukomeza rukongera imbaraga.

Ati “SKOL ni nziza, ifasha abantu ngo bagere kuri byinshi mu myidagaduro, itera inkunga ibikorwa byinshi mu myidagaduro, no mu mpera z’umwaka ushize yatanze inkunga nyinshi ku bitaramo bitandukanye. Nkanjye tumaze gukorana mu bitaramo birenga bibiri no mu yindi mishinga ijyanye n’imyidagaduro, nayishimira ariko nkanayisaba gukomerezaho kuko ibicuruzwa byayo bijyanye n’imyidagaduro.”

SKOL yanateye inkunga igitaramo cya ROC NYE, cyahujije aba-Djs bakomeye, mu ijoro rishyira ku wa 1 Mutarama 2020 muri Camp Kigali, cyitabiriwe bidasanzwe.

Muri iki gitaramo hari hatumiwe aba Djs barimo DJ Ommy crazy wavuye muri Tanzania, DJ Tyga, DJ Julz, DJ Marnaud, DJ Sparks wavuye mu Bwongereza, nyakwigendera DJ Miller, DJ Kim na DJ Klean.

Iri mu baterankunga b’ibitaramo bya Tour du Rwanda biba buri mwaka mu Karere ka Rubavu, Musanze na Kigali bigahuriramo abahanzi batandukanye.

Ku wa 1 Mutarama 2019 nabwo yateguye igitaramo cyasusurukijwe n’itsinda ry’abaririmbyi babiri, Charly na Nina, riha ibyishimo imbaga y’abantu yari iteraniye mu masangano kuri Kigali Convention Centre, bishimiraga intangiriro z’umwaka mushya wa 2019.

Ni mu jyo w’ibitaramo byo kwifatanya n’abakiriya barwo mu kwizihiza umwaka mushya, mu bitaramo byaberaga kuri Kigali Convention Centre kuva ku wa 29 Ukuboza 2018.

Ibinyobwa bya Skol byatumye abantu binjira mu mwaka wa 2019 nta cyaka

SKOL yari iri mu baterankunga b’igitaramo cyahuje abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie , Deejay Pius, Amalon, Abagize Green Ferry Music(Bushali, Slum Drip na B-Threy), Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Jack B, Davis D, Active, Sintex, Rafiki, Uncle Austin na Rich Mavoko wo muri Tanzania mu gitaramo ngarukamwaka cyatangijwe na The Mane Music Label cyiswe ‘Kigali Summer Fest’ cyabaye tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parikingi ya Kigali Conference & Exhibition Village(Camp Kigali).

Mbere y’icyorezo cya Coronavirus, SKOL yari ifite ibitaramo byabaga buri wa Gatanu byatangiye ku wa 13 Nzeri 2019, bigamije kumenyekanisha ibinyobwa bya SKOL Lager no kwegera abakunzi b’urwenya, icya mbere cyabereye ku kabari ka Le Poète gaherereye i Nyarutarama ndetse binakomereza mu tundi dutandukanye turi mu Mujyi wa Kigali na Musanze.

Bihuriramo abanyarwenye barimo Kibonge Clapton, Joshua Kamirindi, George, Babou na 5K Etienne uzwi muri Bigomba Guhinduka, Michael Sengazi n’abandi.

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel [Kibonge Clapton] yavuze ko ibi bitaramo byagereje abafana batajya babasha guhura nabo, bigatuma basabana nabo mu buryo bwisanzuye.

Ati “Gukorana na SKOL byamfashije kwiteza imbere kubera ko baduhaye umwanya wo gukoresha impano zacu ndetse binatubyarira umusaruro mu buryo bw’ubutunzi, yanazamuye impano nshya ku buryo ubanararibonye bakuyemo bazabukomezanya no mu bindi bitaramo. Ku bafana biba byoroshye kutubona no kutuganiriza tugasabana, byatwegereje abantu batabasha kuza mu bitaramo bimwe dukora bihenze cyane.”

Uwavuga ibitaramo bitandukanye SKOL yateye inkunga n’ibyo yateguye ntiyabirondora ariko nti twakwibagirwa “Kigali International Comedy Festival” yabaga ku nshuro ya gatatu ihuza abanyarwenya b’inkorokoro mu gusetsa baturutse mu bice bitandukanye muri Afurika.

Iri serukiramuco ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ryatumiwemo abanyarwenya b’inkorokoro muri Afurika.

Cyabaye kuwa 8 no kuwa 9 Ugushyingo 2019 hataramamo abanyarwenya barimo Michel Gohou, Oumar Manet, Joyeux Bin Kabodjo, Kigingi w’i Burundi, Clapton Kibonge , Joshua na Lindy Johnson, TSITSI Chiumya bo muri Afurika y’Epfo n’abandi.

Ntabwo SKOL itera inkunga imyidagaduro gusa kuko muri iki gihe niyo muterankunga w’imena w’ikipe ya Rayon Sports yo mu cyiciro cya mbere iri mu makipe akundwa na benshi.

Ubu bufatanye bwatangiye muri Gicurasi 2014, mu masezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe. Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL yubakiye Rayon Sports ikibuga cyatashywe ku wa 29 Nzeri 2017 kirimo ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndeste iyiha amacumbi y’abakinnyi n’akabari.

Kuva muri Nyakanga 2018 kandi, SKOL ifasha ingimbi zo mu makipe yo mu Rwanda kwitoreza mu Bubiligi. Muri Tour du Rwanda 2020 yari ifitemo ikipe yayo ifatanyije n’Ikigo cya Adrien Niyonshuti kigamije kuzamura impano mu mukino w’amagare (ANCA). Iyi kipe yitwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA) ni nshya, iri ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane “continental’’, yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare.

SKOL kandi inafasha ikipe ya Fly Cycling Club guhera mu 2016, aho iyiha ibikoresho byose abakinnyi bakenera mu mukino w’amagare; ikayiha aho kuba, ubwishingizi, umutoza, ndetse ikanagaburira abakinnyi.

Uru ruganda rufite ibinyobwa bidasembuye nka SKOL Panache n’ibisembuye nka SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, Virunga Mist, Virunga Gold na SKOL Select.

Abafana ba Charly na Nina bahawe ubunani bwo kubabyinisha ku wa 1 Mutarama 2019
Dj Princess Flor yavanze imiziki binyura benshi mu gitaramo cya Kigali Summer Fest cyatewe inkunga n'abarimo Skol
Charly yirekuye abyinana n'umufana we ku wa 1 Mutarama 2019 mu gitaramo cyateguwe na Skol
Emilienne K Benurugo ushinzwe kwamamaza Ikinyobwa cya Skol Lager
Guhera muri Nzeri 2019 Skol yatangiye gukorera ibitaramo by urwenya mu tubari dutandukanye
Aha hari mu gitaramo cyo kwishimira umwaka wa 2020 cyabereye kuri Kigali Convention Centre cyatewe inkunga na Skol
Kigingi wo mu Burundi muri Kigali International Festival yari yateguwe ku bufatanye na Skol
Lindy ukomoka muri Afurika y'Epfo ni we mukobwa wenyine w'umunyarwenya wasusurukije abitabiriye iserukiramuco ryatewe inkunga na Skol
Michael na George basekeje abitabiriye iserukiramuco ry'urwenya ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya gatatu
Michel Gohou wo muri Cote d'Ivoire ari mu bari bitabiriye igitaramo cy'urwenya cyari cyatewe inkunga na Skol
Skol ikunda gutera inkunga ibikorwa biteza imbere imyidagaduro
Skol ikunze gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bituma abantu bidagadura
Skol isigaye itera ibikorwa byinshi inkunga byiganjemo ibitaramo bikomeye
Ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwenga hegitolitilo ibihumbi 500
Umunyarwenya Joyeux Bin Kabodjo wo muri RDC muri Kigali International Festival yari yatewe inkunga na Skol
Umunyarwenya Kibonge Clapton mu bitabiriye Caravane du rire yatewe inkunga na Skol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .