00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bijujutiye imikorere ya RSAU

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 April 2025 saa 12:31
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi [Rwanda Societey of Authors] RSAU, yanenzwe ko yateje ikimwaro abahanzi kubera amafaranga yabahaye atavugwaho rumwe.

Ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo gusaranganya abahanzi amafaranga yakusanyijwe mu myaka itatu nk’inyungu y’uburyo ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu.

Byahumiye ku mirari ubwo RSAU yavugaga ko umuhanzi wahize abandi mu kwinjiza amafaranga menshi, ari Hakizimana Cyprien utazwi cyane mu gihe abahanzi bafite amazina akomeye mu gihugu hagaragaye mbarwa. Uyu mugabo yahawe 1.515.635 Frw.

RSAU yaherukaga gutanga amafaranga mu 2022, bivuze ko abahawe amafaranga bashyikirijwe ayakusanyijwe mu myaka itatu ishize.

Muyango Jean Marie ni umwe mu bahanzi batanyuzwe n’uburyo RSAU ikora kuko yavuze ko atumva ukuntu ibihangano bye bitari mu byo RSAU igomba kwishyura.

Ati “Indirimbo zanjye muzumva ahantu hose. Muhakane ko mutazumva. Mwahisemo kuvuga ko abiyandikishije aribo bishyurwa?”

Jean Claude Uhujimfura ureberera inyungu Bwiza, yavuze ko ibintu bya RSAU ari ikinyoma cyambaye ubusa, agaragaza ko guhemba umuhanzi miliyoni imwe y’amanyarwanda mu myaka itatu ishize ari igisebo ku muziki w’u Rwanda.

Ati “Ni gute RSAU iteza ikimwaro abahanzi? Mu myaka ibiri umuhanzi yinjije miliyoni imwe? Ntabwo twitaye ku wayahawe ariko ibi ni urubwa. Ntabwo abahanzi bakwiriye gufatiranwa. Ntabwo byumvikana kuvuga ngo wowe utaramenyekanye wabonye amafaranga ariko [Mico] wamenyekanye ntabwo yayabonye.”

Amani Africa usanzwe ari umwarimu wigisha umuziki ku Nyundo yavuze ko impamvu ibintu bya RSAU bihoramo akajagari ariko nta migambi ifatika iba yafashwe.

Ati “Ntabwo uburengazira mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge umuhanzi ari ibintu asaba ngo bamwishyurire, mbere y’uko bijya mu bwumvikane ni itegeko ko ubikoresheje abanza kubyishyura. Ntabwo twumva ukuntu abahanzi basaba imbabazi ngo muzabanze mutwandike, noneho muzatwishyure. Kandi nta radio yamara iminota ibiri idacuranze indirimbo.”

Thacien Titus we yabajije niba indirimbo zishyurwa, abatazishyura hari ibihano babaha cyangwa bitwa abambuzi.

Ati “Ese umuntu mwishyuza akanga umwaka umwe, ibiri, itatu, ine… hari indirimbo zanjye zicurangwa ntizishyurwe ahantu hamwe ahandi zikishyurwa, ese iyo televiziyo itishyura ibafitiye amadeni cyangwa ifite ubudahangarwa? Iyo itabishyuye hari amategeko mufite ayihana. Abahanzi bari hano ibihangano byabo babijyane he?"

Abandi bahanzi barimo Mico The Best bavuze ko ibyo RSAU ikora atari byo, kuko bitumvikana uburyo umuhanzi utazwi ariwe uhabwa amafaranga mu gihe abandi bafite amazina akomeye bicira isazi mu jisho.

Umuyobozi wa Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi (RSAU), Turinimana Jean De Dieu, yavuze ko impamvu abahanzi bahabwa amafaranga make ari uko abakoresha ibihangano byabo bishyura ari bake.

Ati “Twishyurwa n’abantu 15 mu gihugu kirimo abantu bakoresha ibihangano by’abahanzi bashobora kuba barenga ibihumbi 100. Ari nazo mpungenge dufite kuko ibihangano abo bantu bishyura ibihangano biba byakoreshejwe ni bike ugereranyije n’ibiba byakoreshejwe ahandi. Ibihangano byawe bishobora kuba bikinwa ahandi ariko muri aho hantu 15 bidakinwa cyane.”

Yakomeje avuga ko abantu banze kwishyura bagiye kujyanwa mu nkiko.

RSAU yashinzwe mu 2010 itangira gukora mu 2016 ishyizweho n’itegeko rireberera abahanzi bose bafite ibihangano bigomba kurindwa ngo birengerwe ku nyungu za ba nyirabyo n’imiryango yabo.

Kuva mu 2017 iyi sosiyete yatangiye kwishyuza abantu batandukanye bakoresha ibihangano by’abahanzi mu buryo bunyuranyije n’itegeko kugira ngo bibyarire inyungu ba nyirabyo.

Abahanzi bongeye kunenga imikorere ya RSAU nyuma yo guhabwa amafaranga y'intica ntikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .