00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisabye imyaka irenga 15 ngo Fireman na Riderman babashe gukorana indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 May 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Bisabye imyaka irenga 15 kugira ngo abaraperi bafite amazina akomeye mu Rwanda, Riderman na Fireman, babashe gukorana indirimbo, ibintu na bo ubwabo bibagora gusobanura iyo ugerageje kubaza buri umwe ku mpamvu bitwaye iki gihe cyose.

Ibi aba baraperi babigarutseho mu kiganiro bagiranye na IGIHE, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Ligaki’ ikaba iya mbere igiye hanze kuri ‘EP’ Riderman yitegura gusohora yise ‘Umurwa w’indwanyi’.

Mu kiganiro na Fireman ubwo yari abajijwe icyabaye cyatumye mu gihe cyashize atarigeze ahuza na Riderman, yagize ati “Ariko uziko ari ubwa mbere we, ni ukuri nanjye sinzi icyabaye gusa ni kwakundi buri wese aba yihugiyeho. Buriya igihe kiba kitaragera,”

Riderman nawe ahamya ko nta mpamvu idasanzwe yatumye adakorana na Fireman mu gihe cyatambutse, ati “Ubuse navuga iyihe, nta mpamvu ihari rwose. Ahubwo ni kumwe buri wese aba ari mu bye mukisanga mutarakunze guhuriza ku mishinga nk’iyi.”

‘Ligaki’ ni indirimbo ya mbere Riderman ashyize hanze kuri ‘EP’ ‘Umurwa w’indwanyi’ yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Iyi EP nshya ya Riderman igiye kujya hanze ikurikira ‘Icyumba cy’amategeko’ yahuriyeho na Bull Dogg mu 2024.

‘Icyumba cy’amategeko’ iri mu zakunzwe cyane umwaka ushize nk’uko abakunzi b’umuziki babigaragarije aba baraperi mu gitaramo bakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2024.

Bisabye imyaka irenga 15 ngo Fireman abashe gukorana indirimbo na Riderman
Riderman ari kwitegura gusohora EP iriho n'iyi ndirimbo nshya yakoranye na Fireman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .