00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biryogo hahiye! Mico The Best yakoze igitaramo cy’uburyohe aha ikaze abitabiriye CHOGM (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 June 2022 saa 06:59
Yasuwe :

Nta rungu mu Mujyi wa Kigali! Abitabiriye Inama ya CHOGM, bashyiriweho ibirori bya muzika bizabasusurutsa mu cyumweru cyose bagiye kumara mu Rwanda.

Ni ibitaramo 14 bigomba kubera mu bice bibiri byashyiriweho imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda yahariwe abashaka kwidagadura.

Byahawe izina rya Kigali’s People bitangira kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, muri Car Free Zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera ku Gisimenti, aho guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abahanzi banyuranye baba bahataramiye kugeza igicuku kinishye.

Mu Biryogo byasusurukijwe na DJ Diallo, Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana uzwi Lucky ni we wari MC mu gihe Mico The Best ari we wari umuhanzi w’umunsi; abantu bari bitabiriye ari benshi cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Nk’uko bisanzwe mu gace ka Nyamirambo bizwi ko harangwa abantu bakunze kugira amafiyeri menshi ndetse ukaba utatandukanya umusaza cyangwa umukecuru w’imvi uruyenzi n’umusore cyangwa umwangavu, ni na ko byari bimeze kuri iyi nshuro.

Wararanganyaga amaso mu bari bitabiriye ukabona bose bakereye gucinya akadiho ari nako basoma kuri kacyayi ko muri aka gace kazwiho umwihariko wo kugira abafana benshi ba Kiyovu Sports.

Lucky ni we wabanje ku rubyiniro mu masaha y’umugoroba ashyushya abantu mu buryo butandukanye. Uyu mugabo yahamagaraga abantu batandukanye ku rubyiniro bakamufasha gususurutsa abitabiriye.

Yageze aho ahamagara DJ Diallo bafatanya gukomeza gushimisha abari bitabiriye. Uyu musore wamufashije yavanze imiziki itandukanye yiganjemo iya ‘Amapiano’ agezweho cyane muri Afurika no ku Isi yose.

Yavanze indirimbo zirimo nka ‘Kamwe’ yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye, ‘Sawa Sawa’ ya Bruce Melodie na Khaligraphy Jones, ‘Big Flexa’ ya Costa Titch afatanyije na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T n’izindi.

Igitaramo cyakomeje habaho gususurutsa abantu aho Lucky yahamagaye abashoboye gukaraga umubyimba bakajya gushimisha abari bitabiriye.

Ibi byakurikiwe n’Umuhanzi Mico The Best waririmbye ibihangano bye bitandukanye agashimisha benshi bitabiriye. Mico yaririmbye indirimbo zirimo ‘Miliyoneri’, ‘Umunamba’ , ‘Umutaka’, ‘Igare’, ‘Indembo’ n’izindi.

Mu magambo ye ku rubyiniro yasabaga abanyabiryogo kumufasha kwishima cyane ko yavugaga ko ameze nk’uwagarutse mu rugo.

Yageze ku ndirimbo yise “Igare” asaba abantu bari bitabiriye gucana telefoni zabo bikamufasha gufatana ifoto y’urwibutso n’abo bari kuririmbana.

Igitaramo cyasojwe n’imbyino zitandukanye ku bari bitabiriye aho bahamagarwaga ku rubyiniro bakerekana ubuhanga bwabo babyina.

Biteganijiwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena, Riderman ari we uzasusurutsa abantu mu Biryogo afatanyije na DJ Theo uzavanga imiziki ndetse na MC Tino uzayobora iki gitaramo.

Naho mu Gisimenti Bwiza na Symphony Band ni bo bazasusurutsa abazaba bariyo mu gihe umuziki uzavangwa na Selecta Copain na DJ Brianne mu gihe MC Buryohe ari we uzayobora gitaramo.

Yaba urubyiruko n'abakuru bose bari bitabiriye iki gikorwa
Uyu mwana yahawe umwanya aririmba indirimbo ziganjemo iza Buravan
Urubyiruko rwari rwiganje mu bwitabire
Umuziki wabyinwe abantu banyweye icyayi, umuntu yabareba akagira ngo basomye ku gahiye
Umuhanzi Patrick Birori ukoresha mu muziki we izina rya Levy Kitoko yari yasohokanye n'inkumi
Umunyamakuru Lucky ni we wayoboye iki gitaramo
Nta muntu wishwe n'inzara
Mico ni we muhanzi ukomeye waririmbye muri iki gitaramo
Ni igitaramo cyari gikenewe na benshi
Mico yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Mico yabwiye abo mu Biryogo ko i Nyamirambo yahabaye bityo bakwiriye kumushyigikira
Kwinjira byasabaga kubanza kwisukura
Igitaramo cyari cyitabiriwe cyane
Inyama za Biryogo zizwiho kugura make zari zihari ku bwinshi
Ibi bitaramo bizamara icyumweru
Icyayi cya Nyamirambo nk'uko bisanzwe cyari gihari ku bwinshi
I Nyamirambo hasanzwe hazwi nk'umurwa w'abakunda ibirori
Buri wese yishimye mu buryo bwe
Mu Biryogo ibyishimo byari byasaze imitima ya benshi
Amafoto yafashwe ku bwinshi
Biryogo ni agace gakundwa n'abayisilamu cyane
Abanyempano batandukanye bigaragaje
Abanyamahanga bari baje kwihera ijisho
Abantu banywaga icyayi bakurikiye igitaramo
Bamwe bakurikiranaga iki gitaramo bari ahantu hirengeye
Abakobwa bazi gukaraga umubyimba bari babukereye
Buri wese yafataga agafoto k'urwibutso rw'ibi birori
Ku Gisimenti biraba ari ibicika kuri uyu wa Kabiri
Kuri uyu wa Kabiri, abari bujye mu Biryogo barasusurutswa na Riderman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .