Birakekwa ko Kim Kardashian na Kanye West batangiye gutera imirwi umutungo wabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Kim Kardashian na Kanye West banzuye ko bagomba gutandukana buri wese agaca inzira ye, hari amakuru ari kuvuga ko batangiye kugabana imitungo.

TMZ izwiho kwandika amakuru atandukanye yiganjemo ay’ibyamamare, yatangaje ko hari amakuru ifite yemeza ko inyubako Kim Kardashian asanzwe abanamo n’abana azayigumamo.

Umwe mu nshuti z’uyu mugore yabwiye iki kinyamakuru ko akunda iyi nyubako cyane ku buryo adashaka kuyivamo. Iyi nyubako isanzwe ifite agaciro ka miliyoni $60 iherereye muri Hidden Hills. Kanye West we ngo ashobora kuguma mu nyubako asanzwe abamo iri muri Wyoming.

Uyu muryango wasezeranye kubana akaramata kuva mu 2014, bivuze ko bari bamaranye imyaka hafi irindwi. Bari bafitanye abana bane.

Kim Kardashian mu minsi ishize yasabye gatanya Kanye West arayemeza.

Guhera muri Mutarama 2021, hadutse amakuru yavugaga ko uyu muryango utakibana mu nzu, iki gihe bavugaga ko Kanye West w’imyaka 43 asigaye yibera muri Leta ya Wyoming, mu gihe Kim Kardashian w’imyaka 40 yagumye mu nzu bari batuyemo muri Calfornia.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo bitangaza ko umwuka mubi muri uyu muryango wazamutse umwaka ushize ubwo Kanye West yiyamamarizaga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West uri mu bibazo bishobora gutuma batandukana burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .