Birababaza kumva abantu baririmba nabi igisigo cya Rugamba- Cyusa avuga impamvu yasubiyemo ‘Marebe’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki we kuri gakondo nyarwanda, yakoze indirimbo yise ‘Marebe’ yakomoye ku gisigo cyanditswe na Rugamba Sipiriyani, kigashyirwa mu majwi n’abahanzi batandukanye barimo na Cécile Kayirebwa.

Cyusa yavuze ko ikintu cyamuteye gukora iyi ndirimbo ari uko inyinshi zagiye zikorwa zanyuranyaga n’amagambo nyir’izina agize igisigo cya Rugamba, ibintu ahamya ko byamubabaje cyane amaze gusoma neza amagambo nyir’izina y’iki gisigo.

Uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’uko kubona inyandiko z’umwimerere z’iki gisigo atari ibintu byoroshye, benshi mu bagerageje kugikoramo indirimbo hari amagambo bagendaga bibeshyaho cyangwa bakayavuga uko atari.

Ahamya ko nyuma yo kubona amagambo nyir’izina agize iki gisigo yafashe icyemezo cyo kugikoramo indirimbo ariko mu magambo yacyo bwite.

Urugero rw’amagambo avuga ko bibeshyagaho ni nk’aho mu gisigo Rugamba yavuze ngo ‘akebutse andetse ndoye icyo kibibi’ mu gihe benshi bakoresha ngo ‘nkebutse ndebye ndoye icyo kibibi.

Uyu muhanzi avuga ko kugira ngo akore iyi ndirimbo byamusabye kubanza kubisaba Cécile Kayirebwa wabimburiye abandi bahanzi kugikoramo indirimbo.

Uyu mubyeyi uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yemereye Cyusa gukora iyi ndirimbo ariko amuha ibwiriza ryo kuzavuga ko ari igihangano cyakomotse ku gisigo cya Rugamba.

Cyusa avuga ko ‘Marebe’ ari indirimbo yabyirutse yumva, kandi ko iri mu zo yafashe mu mutwe bwa mbere ubwo yatangiraga gusobanukirwa ko yakora umuziki.

Ati “Nk’umuhanzi byari kumbabaza iyo hagumaho amagambo atari ay’umwimerere y’iki gihangano, ariko ndashimira Imana imfashije gukosora ahari amakosa.”

Cyusa avuga ko ubuhanga bwa Rugamba ari ntagereranywa kuko ari umugabo wabashije guhimba indirimbo zirenga 400 nta bicurangisho kandi zose zivuga ubutumwa bwiza zinuzuyemo ubuhanga.
Cyusa Ibrahim yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ‘Umwiza’ yakoranye n’umuraperi Riderman, ‘Umubabaro’, ‘Imparamba’ n’izindi nyinshi. Aherutse kandi gusubukura ibitaramo akorera kuri Hotel Grand Legacy y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Igisigo ‘Marebe’ cya Rugamba cyakomotseho indirimbo nyinshi zirimo n'iya Cécile Kayirebwa wayikoze bwa mbere
Marebe yakomotse ku gisigo cya Rugamba Sipiriyani
Cyusa yahisemo gukora iyi ndirimbo kugira ngo akosore bamwe bakoraga nabi iki gisigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .