Billboard Music Awards: Post Malone yihariye ibihembo, John Legend ahumuriza umugore we nyuma yo gupfusha umwana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Austin Richard Post wamamaye nka Post Malone, yatwaye ibihembo icyenda muri Billboard Music Awards naho John Legend waririmbye mu itangwa ry’ibi bihembo atura umugore we uherutse kubyara umwana agapfa, indirimbo yitwa ‘Never Break’.

Muri ibi bihembo bya Billboard Music Awards, Post Malone yatwaye ibihembo birimo icy’umuhanzi ugezweho, ahigitse Billie Eilish, Jonas Brothers, Khalid na Taylor Swift. Yatwaye kandi icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, icy’umuhanzi ufite indirimbo zacuranzwe cyane ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki n’ibindi.

Mu itangwa ry’ibi bihembo, haririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Demi Lovato waririmbye indirimbo ye yise Commander In Chief yahimbiye Perezida Donald Trump, anenga ubuyobozi bwe. Abandi baririmbye barimo Alicia Keys, Bad Bunny, Brandy afatanyije na Ty Dolla Sign, BTS, Doja Cat, Sia n’abandi.

Muri aba bahanzi banyuze imbere y’abari bakurikiye itangwa ry’ibi bihembo, uwarijije benshi ni John Legend, waririmbye indirimbo ye yitwa Never Break, akayitura umugore we Chrissy Teigen uherutse kubyara umwana agapfa.

John Legend w’imyaka 41, yaririmbye iyi ndirimbo yifashishije Piano; ari nako amarira amuzenga mu maso. Hari nk’aho aririmba ati "Ntabwo tuzatandukana, twubakiye ku musingi ukomeye, turakomeye bihagije ku buryo ntaho tuzajya, ntabwo tuzatandukana. N’iyo amazi yaba menshi cyane, imisozi igatigita, urukundo rwacu ruzahoraho."

Ibihembo bya Billboard Music Award byatangiye gutangwa ku wa 10 Gicurasi 1990. Bitangwa na Billboard, isanzwe izwiho gukora urutonde rw’indirimbo 100 cyangwa 200 zikunzwe ku Isi yose.

Kanda hano urebe urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo

Billie Eilish acigatiye ibihembo yegukanye birimo icy'Umuhanzi mushya ugezweho n'icy'Umuhanzi ugezweho mu bagore
Doja Cat ku rubyiniro ubwo hatangwaga Billboard Music Awards 2020
John Legend yatuye indirimbo umugore we nyuma yo gupfusha umwana
Khalid yatwaye igihembo cy'umuhanzi uhiga abandi muri R&B
Lizzo yegukanye igihembo cy'Umuhanzi wacuruje indirimbo kurusha abandi
Luke Combs yegukanye igihembo cy'umuhanzi ugezweho muri Country Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .