Iyi EP y’uyu musore yayise “HelloMe” yavuze ko ari umuzingo yakoze agamije kongera kuremamo abantu icyizere.
Yagize ati “Ni umuzingo muto w’indirimbo zirindwi nakoze ngamije kongera gutanga ubutumwa bwo kuremamo abantu icyizere no kubakundisha bo ubwabo. Kenshi usanga abantu ducika intege mu byo dukora, tukazicibwa n’abantu bagenzi bacu rimwe na rimwe bifashishije imigaragarire, imyemerere n’imiterere yacu itandukanye, bakabicengereraho baca intege umuntu.”
Yakomeje ati “Ni igihe cyiza ngo tubanze twirebeho tunikunde cyane mbere y’uko abandi babikora bizadufasha kugera kuri byinshi mu budasa.”
Iyi EP iriho abahanzi batanu aribo Ariel Wayz , The Major wo muri Symphony Band, King Pol, Mirasano Kenny na Yuhi Mic.
Bill Ruzima yize amasomo ajyanye na muzika mu Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo, ubu ryimukiye i Muhanga.
Uyu musore wari muri batatu bagize Itsinda rya Yemba Voice, ryasenyutse, agatangira umuziki ku giti cye mu ntangiriro za 2019 ndetse ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere.
Yemba Voice yahozemo ni itsinda ry’abaririmbyi ryari ryaratangiye mu 2016. Abasore batatu bari barigize bose baherutse gusoza amasomo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!