Bill Ruzima yahishuye agahinda yatewe no kuririmba ntiyishyurwe acyiga umuziki ku Nyundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Mata 2019 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Bill Ruzima uherutse gusoza amasomo ajyanye na muzika mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, yanditse agaragaza akababaro k’abo biganye, mu bihe bitandukanye bagiye bitabazwa mu birori bikomeye ariko ntibabihemberwe, bikitwa kwimenyereza umwuga.

Muri iyi nyandiko Ruzima yashyize ahagaragara, avugamo ukuntu yahoranye inzozi zo kuzaririmbira imbere y’abantu bakomeye akaba yarabigezeho, ariko urwo rugendo ntiruhure n’inyungu yabivanye mu bijyanye n’amafaranga.

Akiri ku ishuri ngo bagiye babwirwa kuririmba mu birori bitandukanye mu gihugu bikitwa kwimenyereza umwuga, nyamara ngo nta mpamyabushobozi babiherewe. Hari aho yagaragaje ko baraye mu modoka bagiye kuririmba kandi ababyeyi baba bazi ko abana babo babayeho neza.

Yakomeje avuga ko Umuyobozi w’iri shuli Muligande Jaques (Mighty Popo) hari bamwe muri bo babimubajijeho abasubiza ko “Nta burenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuli ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk’uko bishyura amafaranga y’ishuri, kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga.”

Uyu musore ariko avuga ko bitumvikana kuko hari igihe bavaga ku ishuli bagiye kuririmba bababwiye ko ari akazi, bagatanga na fagitire bo bikarangirira aho.

Ruzima avuga ko hari n’abahanzi babigize umwuga akenshi babasaba kuririmba indirimbo zabo kandi bahari, akibaza ati “byaba se aruko twe tuba tutishyurwa wenda bo bari kubishyuza?”

Nyuma yo kwandika ubu butumwa, Ruzima yabwiye IGIHE ko impamvu yabyanditse nyuma yo kurangiza kwiga ari uko aribwo ahumutse akabona ibyo amazemo igihe.

Ruzima yagereranyijwe n’indashima

Mighty Popo yabwiye IGIHE ko abanyeshuri baririmba muri ibi birori mu rwego rwo kwimenyereza umuziki biga buri munsi.

Ati "Bill Ruzima turibaza ko afite ibibazo, nta munyeshuri n’umwe tubikoresha ku ngufu ni amahitamo, ni ukurahura ubumenyi, ni imyitozo yabo ni ko bimeze. Nta muntu tubwira ko agiye gukorera amafaranga, igihe tubabwira ko bagiye kuyakorera ni igihe barangije amashuri. Ikiraka tubwira abanyeshuri ko bishyurwa barishyurwa koko."

"Leta yamwishyuriye imyaka itatu akarya akaryama, tukamuha ubumenyi n’izina tukaryubaka, urumva ukuntu abantu ari indashima?”

Avuga ko ibyo yavuze ko batamuha ikintu kigaragaza ko yakoze iryo menyereza ari ubuswa, kuko impamyabushobozi ayihabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) kigaragaza ko yize umuziki.

Yahuje amagambo ya Ruzima n’imyitwarire yagiye agaragaza ku ishuri, ko ari umuntu wakundaga kwivumbura ndetse yigeze no gutuka abayobozi. Ngo bishoboka ko agitangira umuziki nk’umuhanzi yumvishe ari ku rundi rwego bigatuma avuga ayo magambo.

Bill Ruzima wasoje kwiga ku Nyundo umwaka ushize, asigaye ari umuhanzi ku giti cye ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Imana y’Abakundana’

Mighty Popo anavuga ko uyu musore yahoraga atumwa umubyeyi ku ishuri kubera amakosa ndetse hari igihe yari agiye kwirukanwa aratakamba, iyo myitwarire ngo ikanagaragarira mu buryo yatumye itsinda Yemba Voice yaririmbagamo risenyuka.

Bill Ruzima yanditse inyandiko ifunguye irimo agahinda k'abanyeshuri bo ku Nyundo bahora baririmbira ubuntu mu birori bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza