Bill Ruzima ku rutonde rw’abazaririmba muri Amani Festival

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bill Ruzima yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira mu iserukiramuco rya Amani Festival rimaze kugira izina rikomeye muri Afurika.

Iri serukiramuco byitezwe ko rizatangira tariki 14 rikarangira tariki 16 Gashyantare 2020, rizabera mu Mujyi wa Goma aho rizitabirwa n’abahanzi benshi bakomeye muri Afurika.

Bill Ruzima yamenyekanye cyane mu itsinda rya Yemba Voice ryari rigizwe n’abasore batatu bigaga mu Ishuri rya muzika rya Nyundo, ryaje gusenyuka ritaramamara cyane ngo ribe ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Azwi mu bihangano bitandukanye birimo ‘Imitoma’ yakomoye ku nganzo ya Rujindiri wamamaye mu muziki wo hambere; ‘Imana y’abakundana’ n’iyitwa ‘Mu nda y’Isi.’

Uyu musore agiye gutaramira muri Amani Festival yaririmbyemo ari kumwe na Yemba Voice mu mwaka wa 2018.

Muri iri serukiramuco Bill Ruzima azahura n’abahanzi bakomeye barimo Innos B, Mbilia Bel n’abandi benshi barimo na Celine Banza wegukanye Prix Decouvertes RFI mu minsi ishize.

Bill Ruzima yatumiwe muri Amani Festival mu gihe umwaka ushize iri serukiramuco ryari ryitabiriwe na Butera Knowless na Yvan Buravan nk’abahanzi baserukiye u Rwanda.

Bill Ruzima yasoje amasomo ajyanye na muzika mu Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo
Bill Ruzima mu bahanzi bazaririmba muri Amani Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza