Benshi mu banyuzwe n’iyi ndirimbo biganjemo ibyamamare byo muri Tanzania yaba abahanzi ndetse n’abanyamakuru b’amazina akomeye muri iki gihugu.
Bill Nas cyangwa William Nicholaus Lyimo mu mazina ye bwite, ni umuraperi ukunzwe muri Tanzania aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze akagaragaza ko yanyuzwe n’iyi ndirimbo.
Ati “Umwamikazi Butera Knowless aduhesheje umugisha ku ndirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2025, iyo asohoye indirimbo murabizi si umuziki gusa ahubwo haba harimo n’ubunararibonye.”
Uyu muraperi w’izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yasabye abamukurikira barenga miliyoni eshanu kujya kumva indirimbo ya Butera Knowless bakanayisangiza abandi.
Marioo, Ommy Dimpoz na Jaivah na bo bagaragaje ko banyuzwe n’iyi ndirimbo. Kuyikunda bakaba babihuriyeho n’abarimo umunyamakuru Zamaradi Mketema uri mu bakunzwe cyane wagaragaje ko yihebeye iyi ndirimbo, aba bakaba biyongeraho Babu Tale uri mu bajyanama ba Diamond nawe wagaragaje ko yishimiye indirimbo nshya ya Butera Knowless.
Mu kiganiro na IGIHE, Butera Knowless abajijwe uko yakiriye kuba iyi ndirimbo iri gukundwa na bagenzi be bakora umuziki muri Tanzania, yagize ati “Kimwe nakubwira ni uko byose ari umugisha, nanjye nabibonye ndatungurwa.”
Ku rundi ruhande Butera Knowless avuga ko ari umugisha udasanzwe kuba yakora indirimbo akisanga iri gukundwa n’abahanzi bagenzi be banafite amazina akomeye.
Umutima ni indirimbo ya mbere Butera Knowless yasohoye muri uyu mwaka wa 2025, ndetse aherutse guhamya ko bigenze neza yanasohoramo album ye ya gatandatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!