00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Cosby yongeye kuregwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya w’Umunyamerika William Henry Cosby Jr wamenyekanye nka Bill Cosby, yongeye kujyanwa mu nkiko n’umugore umushinja kumufata ku ngufu akamusambanya ku gahato.

Umukinnyi wa filime witwa Lili Bernard ni we wajyanye uyu mugabo mu rukiko ku wa Kane w’iki Cyumweru, avuga ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo bari mu Mujyi wa Atlantic mu 1990.

Lili Bernard yavuze ko yahuye n’uyu mugabo w’umunyarwenya ubwo hafatwaga amashusho ya ‘The Cosby Show’. Avuga ko muri Nyakanga 1990 uyu mugabo yamubereye umujyanama mu rugendo rwe rwo gukina filime.

Ngo Cosby bajya gukorana yamubajije ibibazo byinshi ku buzima bwe amubwira ko ashaka kumufata nk’umukobwa we aramwahinangiriza kutazigera agira igitutu cyo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina i Hollywood.

Icyo gihe yanamubwiye ko azamukinisha ari umwe mu bakinnyi b’ibanze muri filime ye mu gihe yaba yemeye kugendera ku byo amubwira.

Uyu mukambwe ariko ntabwo yaje gukurikiza ibyo yari yemereye uyu mugore kuko ahubwo muri Kanama 1990 yaje kumusambanya ku gahato bari mu nyubako ya Trump Taj Mahal casino resort mu Mujyi wa Atlantic muri Leta ya New Jersey.

Ngo yamusambanyije nyuma yo kumureshya akamubwira ko barahahurira n’umu-producer uzamufasha mu rugendo rwo gukina filime, undi akaza gusanga ari umutego yari yatezwe atabizi.

Andrew Wyatt uvugira Bill Cosby, yavuze ko ibi ari ukongera gushaka guharabika uyu musaza. Yavuze ko shebuja arengana ndetse umuntu udafite ibimenyetso nk’uyu mugore umushinja adakwiriye guhabwa umwanya mu mategeko.

Yakomeje agira ati “Bill Cosby azakomeza guhagarara ku bwere bwe kandi azahangana n’ibirego ibyo aribyo byose bizakomeza kumushyirwaho.”

Muri Kamena Bill Cosby w ‘imyaka 84 yarekuwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Pennsylvania, rumaze kumugira umwere ku byaha yaregwaga byo gukoresha imibonano mpuzabitsina Andrea Constand amuhaye ibiyobyabwenge.

Bill Cosby yongeye kujyanwa mu manza nyuma yo kurekurwa muri Kamena uyu mwaka
Lili Bernard yajyanye Bill Cosby mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .