00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bijoux wo muri filime ‘Bamenya’ yakorewe ibirori bya ‘Bridal shower’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukuboza 2021 saa 10:26
Yasuwe :

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’ ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi.

Bijoux witegura kurushinga mu ntangiriro za Mutarama 2022, kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 yakorewe ibirori byo gusezerwaho n’urungano bizwi nka ‘Bridal shower’.

Ni ibirori uyu mukobwa yakorewe mu gihe hashize iminsi mike cyane umukunzi we agarutse mu Rwanda aho ari gutegura ubukwe bwe na Bijoux.

Uyu mukobwa yakorewe ibi birori nyuma y’iminsi mike yambitswe impeta n’uyu musore bitegura kurushinga.

Byitezwe ko Bijoux azakora ubukwe tariki 8 Mutarama 2022.

Muri Kanama 2020 Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana.

Ni mu gihe Lionel Sentore we aherutse gusubizwa impeta na Mahoro Anesie, umukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2014 yari yarambitse impeta muri Gashyantare 2020.

Bijoux mu birori byo gusezera ku bukumi
Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ‘Bamenya’ yakorewe ibirori bya ‘Bridal shower
Byitezwe ko Bijoux azakora ubukwe tariki 8 Mutarama 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .