Iyi album ya Big Fizzo igizwe n’indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Umudodo’ yasubiranye na Harmonize, mu gihe yamaze kumenyesha abakunzi be ko bazatangira kuyumva ku wa 15 Ugushyingo 2024.
Asobanura impamvu yise atyo album ye, Big Fizzo yagize ati “Nayise gutyo kuko karindwi ari umubare w’amahirwe wanjye, ariko ufite aho uhuriye n’itariki, ukwezi n’umwaka navutsemo.”
Big Fizzo wanashinze inzu ifasha abahanzi yise ‘Bantu Bwoy’ yavutse ku wa 25 Nyakanga 1978, avukira mu Bwiza ho mu Mujyi wa Bujumbura.
Big Fizzo wakuriye ahitwa Makamba mu Majyepfo y’u Burundi hafi y’umupaka wa Tanzania, yaje gusubira i Bujumbura hagati ya 1990-1993.
Akigera i Bujumbura, Big Fizzo wiyumvagamo impano y’umuziki yatangiye kubyina mu itsinda ryitwa ‘Nigga Soul’ kugeza mu myaka ya 1997 ubwo yari amaze kurambagizwa na Kidum wari wiyemeje kumufasha kwinjira mu muziki.
Muri 2001 nibwo Big Fizzo wari warafashe izina rya Farious yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Mbabarira’ imuhesha amahirwe yo gutaramira mu bitaramo bitandukanye byategurwaga i Burundi.
Umwaka wakurikiye, Big Fizzo yasohoye mu buryo bwikurikiranya indirimbo zirimo ‘Sitapenda tena’ na ‘Mambo juu ya mambo’ ahita akomerezaho urugendo rw’umuziki.
Mu 2009 nibwo Big Fizzo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Jewe’ yari igizwe n’indirimbo 17 zirimo izo yari yakoranye n’abahanzi barimo Lolilo, Channy Queen na Kidum Kibido.
Big Fizzo wari usanzwe yarubatse izina mu mitima y’Abanyarwanda yaje kurushaho kuyigarurira ubwo yakoranaga na Tom Close indirimbo yise ‘Baza’ ndetse arushaho kuba ikimenyabose mu ndirimbo ‘Indoro’ yakoranye na Charly na Nina.
Mu 2017, Big Fizzo yasohoye album ye ya kabiri yise Fizzology yari igizwe n’indirimbo 23, uyu ukaba n’umwaka udasanzwe kuko yanahawe ishimwe ry’uwakoze cyane n’uwari Perezida w’u Burundi Nkurunziza Pierre.
Ni umwaka ariko nanone yanashinzemo Bantu Bwoy, studio yafashije abahanzi barimo Double Jay, Kirikou Akili,Dramma T n’abandi.
Ni mbere y’uko mu 2020, Big Fizzo yasohoreye rimwe album ebyiri yise ‘Desideratus’ na ‘Legendary’ zari zigizwe n’indirimbo 37 ari nayo aheruka mbere y’uko atangira guteguza abakunzi be inshya ikaba iya gatanu yitegura gushyira hanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!