Bamwe na bamwe bifashisha ibyavuzwe n’abandi bantu, hanyuma bo bakabisubiramo mu buryo bwabo babijyanisha n’uko baba bitwara mu mashusho bigashimisha benshi.
Uko bikorwa ni nako hari abo bibyarira umusaruro bitewe n’izina bakura muri byo bakabibyaza umusaruro bakora ibindi bibinjiriza binyuze mu nzira zitandukanye.
Nka Kaby Lame umunya-Senegal wahinduriwe ubuzima n’uru rubuga rwa TikTok akaba icyamamare ku Isi yose, iyo uganiriye na bamwe mu basore n’inkumi bihebeye uru rubuga usanga baratangiye kurukoresha cyane mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Twahirwa Ravanelly wiga muri INES-Ruhengeri mu ishami rya Food Biotechnology mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyo akora ku rubuga rwa TitTok yabitangiye mu 2020 abikora ashaka gusetsa abantu gusa.
Uyu musore w’imyaka 22 avuga ko kuri ubu hari ibigo bimwegera bimusaba ko bakorana mu buryo bwo kwamamaza, hari n’icyo bari gukorana ubu gikora serivise zo kohererezanya amafaranga.
Binyuze kuri urwo rubuga ikiraka cya mbere yakoze cyari icyo kwamamaza cyamwinjirije asaga ibihumbi 100Frw bituma agira n’igitekerezo cyo gufungura konti muri Banki.
Twahirwa ati “Imbugankoranyambaga ziravuna ibaze gushaka ikintu gisetsa abantu mu gihe cy’umwaka, bikwiye kubahwa pe. Ni akazi kuko njye niho hatumye ngira igitekerezo cyo gufungura konti ya banki kandi ubu natangiye kuyibitsamo.”
Kimenyi Tito na Greyson Manzi bavuga ko batangiye abantu batabyumva gusa ubu hari inyungu ifatika bamaze gukura mu bikorwa byabo.
Aba bombi mu Ugushyingo 2022 begukanye ibihembo aho Kimenyi Tito yegukanye miliyoni 1Frw naho mugenzi we Greyson Manzi yagukana ibihumbi 300Frw ni ibihembo bahawe bashimirwa nk’abahize abandi bakoresha uru rubuga.
Kimenyi avuga ko ikiraka cya mbere yakoze cyamwinjirije ibihumbi 500Frw akora ibishoboka byose akabanza kunonosora amashusho agiye gukoresha mu rwego rwo kwirinda ibihuha.
Aba basore bavuga ko biba bigoye cyane kwigira uko utari bikaba ngombwa ko hari naho wigira umukobwa cyangwa umubyeyi bitewe n’ibyo ugiye gukina, gusa babona sosiyete iri kugenda ibyakira.
Kimenyi Tito agira ati “Mu byukuri njye mbikora nk’akazi kuko birantunze cyane, mu byukuri ndacyari umunyeshuri nkora ibishoboka byose ishuri rikabona umwanya uhagije kuko ni ryo rya mbere.”
Ndahiriwe Benjamin w’imyaka 26 ukoresha amazina ya Bizzow Bané, avuga ko hari igihe yagize ubwoba bitewe n’amashusho yari agiye gushyira kuri TikTok.
Uyu musore ukoresha uru rubuga yamamaza imyenda akora ya LIGAKI agira ati “Hari igihe nigeze gukora amashusho agaragaza imibereho y’abanyarwanda n’abanye-Congo mu bihe bya CHOGM kandi muri icyo gihe ibihugu byombi ntabwo byari bibanye neza.”
Akomeza agira ati “Kuko muri rusange ibyo nkora cyane hari ibigaruka ku mico yo mu Rwanda no muri Congo, iki gihe nagize akoba kuko ibyo nari nkoze byari birimo politike cyane nabanje gutekereza kabiri mbere yo kubishyira hanze.”
Yvette Nzaramba ukoresha amazina ya Yvettewanzaramba, agira inama urubyiruko rukoresha izi mbuga nkoranyambaga kugira ikipe ibafasha kureberera ibikorwa byabo bya buri munsi kuko atari byiza kwikorana mu gihe uri mu bikorwa nk’ibi ugenera abantu benshi utazi aho baherereye.
Ati “Iyo ukurikirarwa n’abantu benshi, amashusho yawe niko agera kuri benshi rero ni byiza ko ugira ubushishozi mu byo ukora no kugira abo uganiriza mbere yo kugira icyo ushyira hanze.”
Akomeza avuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bisaba kwita ku migendekere y’amashusho yawe ugatekereza no ku bo ugiye kuyagenera.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!