Ibi Bianca yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yemeye ko abantu badaherutse ibi birori byari bimaze kubaka izina mu bijyanye no kumurika imideli, kuko yari yarihaye akaruhuko.
Ati “Ntabwo mubiheruka kuko nafashe akaruhuko k’umwaka wiyongera ku mwaka ushize nagizemo ibyago, ubu rero nabaye nihaye umwanya kugira ngo ibiganiro byanjye yaba kuri radiyo, televiziyo na shene yanjye ya YouTube bijye ku murongo, ubundi mbone kubisubukura.”
Ku rundi ruhande Bianca ahamya ko ibi birori bye byo kumurika imideli ‘Bianca Fashion Hub’ byakiriwe neza ku buryo atapfa kubireka.
Ati “Ni ibirori byabaga birimo abanyamujyi basa neza, natunguwe n’uko abantu batari n’ibyamamare babyumvise cyane kurusha n’ibyamamare natekerezaga ko ari bo bazajya babyisangamo kundusha.”
Ibi birori bya Bianca byatangiye mu 2021, byongera kuba mu 2022 biza gusibira mu 2023 naho mu 2024 ubwo yiteguraga kongera kubitegura akaba yaragize ibyago abura umubyeyi we.
Ubwo biheruka mu 2022, byayobowe na Nkusi Arthur afatanyije n’abarimo Umunyamakuru akaba n’Umunyamideli Kabagire Christelle afantije n’icyamamare muri Uganda Sheilah Gashumba.
Ni mu gihe akanama nkemurampaka kari kagizwe na Hamisa Mobetto, Abraynz na Patrick washinze inzu y’imideli ya Inkanda House. Naho ababyitabiriye bakaba barasusurukijwe n’abarimo Eddy Kenzo.
Kuri ubu Bianca ahamya ko uyu mwaka yihaye akaruhuko ko kubitegura, icyakora yizeza ko umwaka utaha nta kabuza abakunzi babyo bazongera kubibona.
Kugeza ubu uyu mukobwa nubwo atarasubukura ibi birori, yongeye gusubukura ibikorwa bye by’itangazamakuru aho kuri ubu ari umunyamakuru kuri SK FM na Isibo TV mu gihe yanatangije ikiganiro cye gitambuka kuri shene ye ya Youtube.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!