Ku rutonde rw’abanyamakuru iyi radiyo izatangirana harimo Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca uzaba akora ikiganiro ahuriyemo na MC Nario na we mushya.
Uretse aba banyamakuru bashya, radiyo yanamaze kumvikana na Dushime Nepo wamamaye ku izina rya Mubicu, uzajya yibanda ku kiganiro cya nimugoroba azajya ahuriramo n’abarimo Allan Ruberwa wakoreraga Flash FM ndetse na Keza Cedric wakoraga kuri radio10, bose bamaze kumvikana na Sam Karenzi.
Aba banyamakuru bose bamaze kumvikana na Sam Karenzi nk’uko amakuru ava imbere mu buyobozi bwa radiyo ye abihamya, bategerejwe mu bazatangirana n’iyi radiyo byitezwe ko izafungura imiryango mu ntangiriro za Gashyantare 2025.
Uretse aba twagarutseho, abandi bimaze kumenyekana ko berekeje kuri iyi radiyo barimo Sam Karenzi nyirizina, Kazungu Claver na Ishimwe Ricard bavanye kuri Fine FM, Uwera Jean Maurice wavuye muri RBA na Aime Niyibizi wavuye kuri City Radio.
Ku rundi ruhande, yaba Sam Karenzi n’ubuyobozi bwa radiyo ye, ntabwo baremeza izina ryayo nubwo amakuru ahari ahamya ko mi minsi iri imbere na ryo riza kumenyekana.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!