Yabwiye IGIHE ko yakoze iyi ndirimbo nk’ikimenyetso cyo guhumuriza ababayeho nabi muri iki gihe cyane cyane imfubyi n’abapfakazi badafite kivurira.
Ati “Nabwiraga imfubyi n’abapfakazi ko Imana ariyo mubyeyi wabo, noneho nkanababwira ko abantu bashobora kubasiga, bashobora gutatana bakabasiga ariko Imana yo muzagumana ibihe byose.”
Yakomeje agira ati “Guhimba iyi ndirimbo byaje ubwo nasuraga abapfakazi mu gihe twari muri Guma mu rugo ibintu bikomeye, niko gushaka ubutumwa natanga nk’umuhanzi. Nahise nandika iyi ndirimbo mbabwira ko Imana ibazi kandi ibafiteho imigambi myiza kandi ko yita ku mfubyi n’abapfakazi.”
Beza yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Living Water’ yiganjemo ubutumwa bugaragaza ubuntu Imana yagiriye ibiremwa byayo biri ku Isi.
Yaje ikurikira izindi zirimo iyo yise ’Muhumure’ ndetse na ’Celebrate’ yahuriyemo na Levixone ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Muri Mata 2019 nibwo uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma y’imyaka igera kuri 20 afite inzozi zo gukora umuzingo w’indirimbo ze.
Beza Deborah yavutse mu 1975, avukira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko yahisemo umuziki wo guhimbaza Imana kubera ko ari umukirisitu. Yatangiye kuririmba akiri muto cyane. Intego ye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!